U Rwanda rwakubye inshuro zirenga ebyiri intego y’ihangwa ry’umurimo

Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umurimo n’ukwezi kwahariwe umurimo, hari ba rwiyemezamirimo bato basaba inzego zitandukanye mu kubafasha guteza imbere umurimo wabo, ngo kuko hari ibikibazitiye mu bibabuza gutera intambwe mu iterambere, bigatuma batabasha gutanga umusanzu mu ihangwa ry’umurimo.

kwamamaza

Mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’umurimo mu Rwanda, no gutangiza ukwezi kwahariwe umurimo, hazirikanwe cyane uruhare rwa buri wese mu guhanga umurimo.

Ashingiye kuri raporo ku ihangwa ry’umurimo mu Rwanda, Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, yashimye intambwe abanyarwanda bagezeho mu kwihangira umurimo.

Ati “hagati ya 2017 na 2024, u Rwanda rwakubye inshuro zirenga ebyiri intego y’ihangwa ry’umurimo, aho twavuye ku 156,000 bikagera ku bihumbi 360,000. Igipimo cy’ubushomeri cyagabanutse kuva kuri 70% bigera kuri 14% tutibagiwe ko mu gihe cya covid 19 twari turi kuri 21%, none uyumunsi turi kuri 14%. Ibi byagezweho bigaragaza ukudaheranwa no gukorera hamwe.”

Bamwe mu babashije kwihangira umurimo, banasabwa kuba isoko y’umurimo ku batawufite, bavuze ko guhangira benshi umurimo bikizitiwe n’imbogamizi bahura nazo umunsi ku wundi, ku buryo hari n’abo biviramo gusubira mu bushomeri.

Umwe ati "kuri ba rwiyemezamirimo bato kiriya gihe batanga cyo gutangira gusora kuri ubu bisa naho biri kugorana, uyu munsi urunguka ejo ukaba urahombye, bazongere barebe niba hari ukuntu byakongera bikavugururwa".   

Christine Nkulikiyinka, Minisitiri muri MIFOTRA, yakomeje avuga ko ibi bibazo n’ibindi bikeneye ingamba zihamye, ariko kandi ngo ntibikwiye guharirwa leta yonyine.

Ati “duhamagariwe kugira icyo dukora bidatinze, ariko bigendanye n’icyerekezo, guhanga umurimo si ibya Guverinoma, ahubwo biratureba twese, ni naryo zingiro ry’insanganyamatsiko y’uyu mwaka.”

Kuri uyu wa Kane, nibwo u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umurimo. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 600 biganjemo abafatanyabikorwa mu ihangwa ry’umurimo bateraniye mu mujyi wa Kigali, baturutse hirya no hino.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star 

 May 1, 2025 - 12:18