
MINISANTE yahumurije abafite impungenge ku rukingo rwa Marburg
Oct 8, 2024 - 08:57
Nyuma yuko Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda itangiye gukingira abanyarwanda urukingo rwa virusi ya Marburg, hari bamwe mu Banyarwanda bafite impungenge kuri uru rukingo bumva ko rushobora kubagiraho ingaruka.
kwamamaza
Iminsi irakabakaba ibyumweru bibiri, bitangajwe ko mu Rwanda hari icyorezo cya Marburg, kimaze kwandura abakabakaba 50 mu gihe abarenga 10 kimaze kubahitana. Nyamara Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko hari icyizere cyo kugitsinda kuko hari abavurwa bagakira, ndetse kuri ubu bakaba baratangiye gukingira abanyarwanda haherewe ku bakora mu nzego z’ubuzima.
Uru rukingo hari abanyarwanda batarwizera, aho bagaragaza impungenge ku ngaruka rushobora kugira ku buzima bwabo.
Umwe ati "ntiwabura kugira impungenge kuko iza covid njya mbona hari ikintu zaduhungabanyijeho na ziriya nazo ntabwo umuntu yumva ko yazizera, inkingo ziri kuba nyinshi cyane mu muntu, baduteye 3 tugiye gushyiraho n'izindi wenda hazaza n'izindi, umuntu agiye gutungwa n'inkingo".
Undi nawe ati "nuko ntazi uburyo bigendamo ariko ndumva atari ngombwa inkingo kuri njye, inkingo nazo zigira ingaruka mu mubiri, ntabwo turamenya niba hari icyo zitwonegereraho cyangwa zitugabanyaho ariko bibayeho uburyo bwo ku mbaraga narwiteza ariko mu myumvire yanjye njyewe ntabwo narwiteza".
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, itangaza ko uru rukingo ruri gukoreshwa mu Rwanda atariho hambere rukoreshejwe, Minisitiri Dr. Nsanzimana Sabin, agasaba abanyarwanda kurwizera.
Ati "inkingo zageze hano mu gihugu cyacu, zamaze kugenzurwa n'ababishinzwe hano mu Rwanda ndetse ikigo cy'igihugu gishinzwe gukingira muri RBC bakaba barazisuzumye, umaze kubona urukingo iminsi 2 ya mbere kugera kuri 3 umubiri we uba wamaze gukora ubudahangarwa ku buryo wakwirinda iyo virusi, ntabwo ari ubwa mbere uru rukingo rukoreshejwe mu cyorezo nk'iki kuko mu bihugu duturanye Kenya, Uganda rwarakoreshejwe twizeye ko ibi bikoresho byose n'izi mbaraga zose ziri gushyirwamo biraza gutuma duhagarika iki cyorezo".
Kugeza ubu, mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo birenga ibihumbi 2200, abamaze kugaragaraho ubwandu barenga 60, muribo 12 bamaze gupfa mu gihe 8 ari bo bavuwe bagakira.
Ni mugihe inzego z’ubuzima zikomeza kugira abanyarwanda inama yo kwirinda ikwirakwira rya virusi ya Marburg birinda kwegerana cyangwa gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso birimo umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka, ndetse zigashishikariza abanyarwanda kurangwa n’isuku.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


