
MININFRA yasobanuye impamvu y'ibura ry’amashanyarazi, isezeranya igisubizo
Jan 6, 2026 - 19:04
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’u Rwanda riterwa ahanini n’imiyoboro igihugu gihuriyeho n’ibindi bihugu. Ibi byatangajwe n'umunyabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Amb Uwihanganye Jean de Dieu, ku wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama (01) 2026, nyuma y’ibura ry'umuriro ryabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 5 Mutarama (01), hirya no hino mu gihugu hose.
kwamamaza
MININFRA yatangaje ibi mu gihe abanyarwanda bari bakomeje kugaragaza impungenge ku kuba umuriro w’amashanyarazi ubura kenshi. Umunyabanga wa Leta muri MININFRA, Amb Uwihanganye Jean de Dieu, yihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n’iryo bura ry'amashanyarazi.
Yagize ati: “Minisiteri y’ibikorwa remezo, twiseguye ku Banyarwanda kubera ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryabaye mu gihugu no mu minsi ishize. Ibi bibazo byiyongereye cyane ahanini biterwa n’Imiyoboro dufatanya n’ibindi bihugu. Iyo ibibazo bibaye muri yo bitugiraho ingaruka.”
Ibi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwa X, nyuma y'umutumwa bw'umwe mu bakoresha uru rubuga witwa Robert Cyubahiro Mckenna wasabye MININFRA gukurikirana imikorere y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG). Yashimangiye ko ibura ry’umuriro rikomeje kuba inshuro nyinshi hirya no hino mu gihugu.
Amb Uwihanganye yongeyeho ko MININFRA yamaze gufata ingamba zo kugabanya izo ngaruka no gukemura ikibazo burundu, nubwo bidatanga igisubizo cy'ako kanya.
Yagize ati: “Ntibizahora gutyo, twatangiye ingamba zigamije kurinda birushijeho imiyoboro yacu no kugabanya izo ngaruka. Ni imishinga iriho ikorwa izafata umwanya ariko turabyihutisha. Tubijeje kuzabikemura vuba kandi tuzabimenyesha Abanyarwanda.”
MININFRA ivuga ko izakomeza gutanga amakuru ku ntambwe izo ngamba ziri kugenda zigeraho.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


