Miliyari 435 Frw zigiye gufasha u Rwanda kugeza amashanyarazi kuri bose muri 2029

U Rwanda rugiye guhabwa inkunga ya miliyari zisaga 435 z’amafaranga y’u Rwanda, izakoreshwa mu kongera imiyoboro y’amashanyarazi, guteza imbere ingufu zisubira, no kugeza ibikoresho byo gutekesha isukuye ku miryango 100,000, hagamijwe kugeza umuriro ku Banyarwanda bose bitarenze 2029.

kwamamaza

U Rwanda rwihaye intego zo kugeza amashanyarazi ku baturarwanda ku kigero cy'100% mu mwaka w'2029 ndetse rushyira imbaraga mu kwihutisha iyi gahunda.

Ubu rwabonye yo kugeza inkunga nshya bingana na miliyoni 260.76 z’ama-Euro (angana na miliyari 435 Frw), azifashishwa mu mushinga wa Rwanda Energy Sector Result-Based Financing (RBF II), nk’uko byatangajwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ku wa 17 Nyakanga (07) 2025.

Iyo nkunga irimo miliyoni 173.84 z’ama-Euro yemejwe na AfDB, ndetse n’andi miliyoni 86.92 yaturutse muri Asian Infrastructure Investment Bank (AIIB). Aya mafaranga azashorwa mu bikorwa birimo:

  • Kongera amashanyarazi yifashisha imiyoboro isanzwe (on-grid) n’idasanzwe (off-grid),
  • Kuvugurura imiyoboro no kongerera ubushobozi ibikorwa remezo by’ingufu,
  • Gutanga ibikoresho byo gutekesha ariko bitangiza ikirere ku miryango 100,000 n’ibigo rusange 310 hifashiahijwe ingufu zitangiza,
  • No gushyira amatara ku mihanda ifite uburebure bwa km 200 mu mijyi iciriritse.

AfDB yatangaje ko uyu mushinga uzafasha guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda, binyuze mu kongera ubushobozi bwo kubona amashanyarazi ku miryango 200,000 no kongera ubukungu binyuze mu mirimo ikoreshwa n’umuriro.

Uyu mushinga ujyanye n’ibikubiye muri Gahunda y’Ingufu y’u Rwanda 2024–2029 (ESSP II), ifite intego yo kongera ingano y’amashanyarazi atunganywa iva kuri 400 MW mu 2023/24 kugeza kuri 615 MW mu 2028/29. Ibi bikazafasha mu guhaza ibyifuzo by’abaturage n’inganda ndetse bigafasha igihugu gutera imbere.

Kugeza mu kwezi kwa Gashyantare (02) 2025, imibare ya REG igaragaza ko mu Rwanda 82.2% by’imiryango yari imaze kugerwaho n’amashanyarazi: 57.4% ku muyoboro mugari, naho 24.8% binyuze ku mashanyarazi y’imirasire n’andi atari ku muyoboro rusange.

ESSP II igaragaza ko intego ari uguhuza imiryango isaga miliyoni 1.1 n’umuriro, ndetse kugera ku 100% by’abaturage bazaba bafite amashanyarazi mbere ya 2029. Ibi bizafasha mu guteza imbere ubuzima, ubukungu no koroshya ishoramari mu gihugu hose.

AfDB yatangaje ko iyi ari gahunda ya kabiri ishingiye ku musaruro (result-based financing) mu rwego rw’ingufu mu Rwanda, ikaba inajyanye n’ibikorwa byayo byo "Kumurikira Afurika no guteza imbere ubuzima bw’abaturage", kimwe n’intego ya Mission 300 igamije kugeza amashanyarazi ku Banyafurika miliyoni 300 bitarenze 2030.

@The newstimes

 Jul 18, 2025 - 12:07