Meteo Rwanda yatangaje ko igihembwe cy’umuhindo kizarangwa n’imvura nke

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda, kiraburira inzego zitandukanye, kikavuga ko zikwiye kumenya uko zigomba kuzitwara mu mihindagurikire y’ibihe iteganyije mu gihembwe cy’itumba. Iki kigo kivuga ko imvura izangwa izagabanyuka, bitandukanye n’ibindi bihe. Nimugihe bamwe mu bahinzi bavuga ko kumenya ayo makuru bibafasha kugena igihe bagomba guhingira ubuhinzi kugirango birinde ingaruka.

kwamamaza

Hashingiwe ku bipimo by’ikirere bifatwa bigasesengurwa bikabyazwamo  amakuru, Aimable Gahigi; Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, avuga ko igihembwe cy’umuhindo tugiye gutangira kizarangwa n’imvura nke ugereranije  n’ibindi bihe nkabyo byakibanjirije.

Gahigi yagize ati: “Ahenshi biragaragara ko haba mu karere u Rwanda ruherereyemo, na hano mu Rwanda, imvura twari dusanzwe tubona mu muhindo izagabanyukaho gatoya bitewe n’imiterere ya buri karere.”

Avuga ko hagendewe ku isesengurwa rya buri gace bitewe n’ingano y’imvura isanzwe ihagwa nayo itangana. Yongeraho ko “ hanagaragazwa n’ingano y’imvura iteganyijwe muri buri gace."

Iyo havugwa agace runaka akenshi ni uturere, hakagaragazwa niba hari imvura ihateganyijwe, ingano yayo, ese izatangira ryari, ese izacika ryari n'obindi…

Gahigi avuga ko “baba bafite gahunda bateguye tuba tubashishikariza ko bagendera uko kirere cyifashe kugira ngo hatazagira ugira imbogamizi zitewe n’imiterere y’ikirere kandi amakuru aba yateguwe.”

Abahinzi bo mu ntara y’Iburasirazuba, nk’ agace gakunze kuvugwaho ubuke bw’imvura kurusha ahandi mu gihugu, bagaragaza ko kumenya mbere amakuru nk’aya y’iteganyagihe bituma bafata imyanzuro y’uko bakwiye kwitwara.

 Umwe yagize ati: “ niba ndi umuhinzi, iyo menye ngo imvura izagwa igihe iki n’iki bituma mpanga uko nzahinga. Ubwo rero kubyumva bimpa amakuru meza.”

Undi ati: “Ubundi iyo udafite amakuru ku kintu runaka niho wumva ngo ibintu byatunguranye kuko ntacyo bari babiziho. Ariko iyo umaze kumenya amakuru, wowe ubwawe uritegura.”

Aba bahinzi bavuga ko bagiye guhinga ibigori vuba vuba kuko bamaze kumenya imiterere y’ikirere. Bavuga ko bitewe no kuba imvura ikunda kubura mu gace batuyemo, ibyo bizabafasha ku buhinzi bwabo.

Icyakora aba bahinzi bagirwa inama yo gukoresha uburyo bwo kuhira igihe imvura yabaye nkeya.

 Ruzibiza Emile; ushinzwe gutunganya ubutaka n’ikoranabuhanga rijyanye no kuhira mu kigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, avuga ko “hari ibikoresho byo kuhira kandi bari hafi y’amazi. Ibyari byo byose hari ibikoresho byatanzwe mu buryo butandukanye kuko urutonde rwatanzwe kuri ‘Nkunganire’. Ubwo rero turabakangurira gutegura neza ibyo bikoresho byo kuhira ari pompe, imirasire y’izuba…mbese ibikoreshwa mu kuhira igihe imvura yabaye nke.”

Muri rusange  iteganyagihe rireba inzego zitandukanye z’umurimo zirimo iz’ubuhinzi, ibikorwa remezo, ibikorwa by’ubukerarugendo, amazi , ingufu, ndetse n’iz’ubwikorezi.

Bigafasha mu kubijyanisha n’igenamigambi ndetse n’imiterere y’uko ikirere cyifashe.

Ubusanzwe igihe cy’umuhindo gihera mu kwezi kwa 9 kugeza mu kwa 12, kikaba igihembwe cy’imvura cyunganira ibindi bihe by’imvura bijyana n’ibikorwa bitandukanye.

 Ni inkuru ya Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Aug 31, 2022 - 09:32