Imyumvire ya gikoloni yazukiye muri Birrell ubabajwe no kuba u Rwanda rugiye kwakira CHOGM

“Hari ikintu, mu buryo bwuzuye kiri mu mitwe yacu twe nk’Abanyaburayi, twimakaje imitekerereze yirengagiza ukuri, twibwira ko turi ibihangange, abantu beza, badatsindwa imbere y’ibibazo ibyo ari byo byose, igihamya cy’uko dutandukanye n’abandi bose.”

kwamamaza

Iyi ni imvugo y’umwe mu bagarukaga ku makimbirane n’intambara byibasiye u Burayi muri iki gihe.

“Mu magambo make, iyi mvugo igaruka ku byo Ian Birrell aherutse gushyira kuri blog agira ko ‘u Bwongereza bwateye umugongo Putin ariko imyifatire irimo gukomeza gushyigikira abayobozi bakora nk’abanyagitugu inukamo uburyarya".

Birrell amaze igihe atavana Perezida Kagame mu bitekerezo bye ndetse kuri ubu asa n’aho amukurikira aho ari ho hose.

Ariko hirya yo kumuhanga amaso, iyi nkuru ubwayo igaragaza icyuho kinini hagati y’uko abo mu Burengerazuba bw’isi bibona ubwabo n’uko abo mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere babatekereza, bisobanura ukwibeshya kwa Birrell, ibitekerezo bye bishaje, uburyo abona ibintu n’uko atontomera u Rwanda mu buryo budafite ishingiro.

Muri iyi blog, Birrell agereranya ibitero by’u Burusiya no kuba u Rwanda rwarinjiye muri Zaire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri ubu), aho abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri bari barafashwe bugwate n’inyeshyamba zakoze jenoside.

“Kagame ayobora igihugu gito muri Afurika aho kuba icy’igihangange-ibi ntibyamubujije gushoza intambara zaguyemo abantu barenga miliyoni eshanu.”

Ibi ni ibyo Birrell yanditse ashinja Kagame intambara yashyamiranyije ibihugu birindwi bya Afurika, imitwe myinshi yitwaje intwaro irimo n’ushinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo abarenga miliyoni, wakomeje no kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda. Ibitero byawo byibasiraga abarokotse jenoside n’abari barahunze bakiyemeza gutahuka ku bushake bwabo.

Ibi bimenyetso Birrell akerensa bifitiwe gihamya kuko byakurikiranywe mu 1995 n’Umuyobozi Mukuru muri Loni wakurikiranaga iby’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Kuba ntacyo amahanga yakoze mbere mu gihe na nyuma ya jenoside ni yo mpamvu rukumbi yatumye u Rwanda rwinjira muri RDC, kandi byabaye nyuma y’imyaka ibiri u Rwanda rwinginga umuryango mpuzamahanga ngo ugire icyo ukora kuri icyo kibazo.

Mu by’ukuri nta muntu utekereza neza ukwiye kugereranya ukwinjira k’u Burusiya muri Ukraine n’ibikorwa u Rwanda rwakoze muri yahoze yitwa Zaire.

Iyo Birrell aba umuntu ushyira mu gaciro ikigereranyo cye cyari guhura n’icy’intambara yabaye vuba aha, aho ingabo z’abanyamahanga zavogereye igihugu gifite ubusugire ku mpamvu y’urwitwazo yo gusenya intwaro [za baringa].

Iyo ntambara yaguyemo abaturage barenga miliyoni bo mu gihugu cyatewe ariko imitekerereze yo kwiyemera kw’Abanyaburayi, bumva ko bari hejuru y’abandi kandi ko bakora ibyiza, ntiyatumye Birrell, umuturage w’Umwongereza abasha kwisubiramo.

Ikibabaje kurushaho muri uku kugereranya Kagame na Putin uwo Birrell agaragaza ‘nk’umwanzi nomero ya mbere w’abantu mu buryo bweruye ‘ku isi yigenga’, Birrell azanamo inkuru zidafite ishingiro z’uburyo udutsiko tw’abasirikare boherejwe n’u Rwanda mu Bwongereza gufata abanzi.

Nyamara kimwe n’abandi benshi bakwirakwiza ibinyoma, Birrell ntashobora gusobanura impamvu Guverinoma y’u Bwongereza itigeze igira icyo ivuga kuri utwo dutsiko twitiriwe Abanyarwanda.

Kubera iki u Bwongereza bwahana u Burusiya, igihugu cy’igihangange, ku birego byo kugerageza ubwicanyi byakorewe ku butaka bw’u Bwongereza hanyuma bukarebera u Rwanda ku myitwarire nk’iyo?

Uwo ari we wese ufite ububasha bwo gusesengura yabona ko uru ari urundi rugero rw’amakuru y’impuha, ibintu byateguwe hagamijwe kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda kandi ko Guverinoma y’u Bwongereza yabifasheho umwanzuro. Ariko Birrell ntashobora gutekereza ko inkuru imwe idakwiye gusubiza ibirego bye bivangavanze.

Igishimishije hagati aho, intumbero ya mbere ya Birrell ni ugushakira abanzi benshi ‘isi yigenga’… ‘Hana buri wese ntashaka kugeza bose barangiye’ ni bwo buvugizi buteye isoni Birrell arimo.

Arwanya ko CHOGM igiye kubera i Kigali akongeraho ko ‘u Rwanda rutigeze rukolonizwa n’u Bwongereza.’

Mu kwibwira ko Abanyaburayi ari ibihangange kandi barazwe ibyiza, Birrell yiyibagiza ko ubucakara bw’Abongereza n’ubukoloni bwo mu gihe cyashize byose ari ibyaha byibasiye inyokomuntu bitigeze bihanwa bikaba imbogamizi kuri Commonwealth hatitawe ku buryo ibifata-imyitwarire ya Birrell ni ugukorera imitwaro abandi yari ikwiye kujya ku mutwe we.

Ibintu nk’ibi byaragagaye ubwo Prince William na Kate basuraga Jamaica bagasanganirwa n’udutsiko tw’abigaragambyaga basabaga ko hishyurwa ibyangijwe mu gihe cy’ubucakara.

Maziki Thamem umwarimu muri Kaminuza ya West Indies yavuze ko ibyo bitari bishya ahubwo yibaza niba u Bwongereza bwiteguye kwirengera ingaruka z’amateka bwagizemo uruhare.

Izi mbogamizi ku ntumbero y’umuryango wa Commonwealth kuzirenga byaca inzira irimo gutera umugongo imyumvire ishingiye ku bukoloni hakibandwa ku bufatanye buzana inyungu ku mpande zombi, ku bw’ibyo Birrell ntacyo ari gufasha mu kibazo cy’u Bwongereza.

Muri urwo rwego, u Rwanda, igihugu cyemye kuri uyu Mugabane wa Afurika, cyiyemeje uburyo bushya bw’imikoranire hagati y’abakolonije n’abakolonijwe.

Mu by’ukuri, u Rwanda ni rumwe mu banyamuryango bake b’uyu muryango bizewe ku rwego rwo kumvisha Abanyafurika ko Commonwealth itazaba indiri y’ibikorwa nk’iby’ubukoloni bw’ahahise ahubwo ku rundi ruhande, ni intangiriro y’indangagaciro nshya zishingiye ku buringanire, ubutwererane n’ubwubahane.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye inama ya gatanu yigaga ku bufatanye bw’u Burayi na Afurika ati “Turashaka kugeza ubufatanye bwacu ku rundi rwego ku guhuza imyumvire ku bijyanye n’imiyoborere. Imyitwarire yo kuba hari umukuru ugenzura abandi igomba gusigara mu mateka. Ingero z’imyitwarire mibi dushobora kuzisanga ahantu hose…Ntihashobora kubaho ubufatanye bunyuze mu kubahana mu gihe hari ibyo abantu batekereza bitavugwa ko uruhande rumwe rutagira indangagaciro cyangwa rufite indangagaciro zipfuye mu gihe urundi ruhande rwubakitse mu buryo bwa nyabwo.”

Izi mpanuro zihuye n’uburyo Abanyafurika bashaka guhindura icyerekezo cy’imikoranire yabo n’abantu batandukanye.

Niba isi ishaka gushyira iherezo ku kababaro ka muntu mu gihe amakimbirane ku isi ashaka kuzimya inyokomuntu, icyizere rukumbi twagira ni uko ba Birrell birengagiza nkana ukuri kw’iyi si bataba ari bo bafatira ibyemezo ibihugu by’u Burayi.

Hagati aho bamwe mu bayobozi ba Commonwealth bazishimira kumva ko Abanyarwanda rubanda rugufi badafite impamvu yo gusaba impozamarira z’ibyangijwe n’abakoloni kandi batazigera bajya mu mihanda ya Kigali kwigaragambya bamagana iyo nama kubera ko u Bubiligi n’u Budage ari bo ibyaha bihama.

Abanyarwanda ku ruhande rwabo bazanezezwa n’uko CHOGM iba mu mahoro kubera ko uwari umuyobozi w’umutwe w’iteramboba [FLN] wishe Abanyarwanda, uwo Birrell agaragaza nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda’ kuri ubu afunzwe. Ibi bitanga urubuga rw’imikoranire yungura buri ruhande, uretse kuri Birrell.

 Mar 28, 2022 - 22:18