Perezida Kagame yakomeje kuyobora RPF-Inkotanyi, Gasamagera Wellars atorerwa kuba umunyamabanga mukuru

Perezida Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba kuyobora RPF-inkotanyi; ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, ku majwi 99.8%. Nimugihe Gasamagera Wellars yatorewe kuba umunyamabanga mukuru.

kwamamaza

Kongere ya 16 y'ishyaka rya RPF-Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda yateranye ku cyumweru,  ku wa 02 Mata (02) yasize Perezida Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora iri shyaka [Chairman]  mu gihe cy'imyaka itanu, umwanya yagiyeho mu 1998 asimbuye Alexis Kanyarengwe.

Uwimana Consolée yatorewe kuba umuyobozi w'ungirije [ Visi-chairman], yasimbuye Christophe Bazivamo warumaze imyaka irenga 20 kur'uyu mwanya ndetse aba umugore wa mbere ufashe izi nshingano kuva iri shyaka ryajya ku butegetsi mu myaka 29 ishize.

Gutorerwa uyu mwanya kwe nk'umuntu usanzwe atamenyerewe mubya politike, [uretse kuba yarabyaye senateri kugeza 2019] byafashwe nk'ibigamije kuzamura umugore muri politike.

Hatowe kandi Gasamagera Wellars ku mwanya w'umunyamabanga mukuru, asimbuye François Ngarambe nawe wari awumazeho imyaka irenga 20, dore ko yagiye kur'uyu mwanya kuva 2002.

Aya matora yabaye mugihe RPF-Inkotanyi yarimaze iminsi ibiri mu nama mpuzamahanga yahuriranye n'isabukuru y'imyaka 35 RPF-Inkotanyi imaze ishyizwe.

RPF-INKOTANYI yatangaje ko iyi nama rusange yitabiriwe kandi n'intumwa z'amashyaka atandukanye ari ku butegetsi mu bihugu bya Angola, Burundi, Ubushinwa, Centrafrique, Ethiopia, Mozambique, Tanzania, Uganda, Sudan y'Epfo, na Zimbabwe.

Gasamagera Wellars; umunyamabanga mukuru mushya ni muntu ki?

Mbere yo gutorerwa kuba umunyamabanga mukuru wa RPF-INKOTANYI, Gasamagera yakoze imirimo ku myanya itandukanye irimo Komiseri ushinzwe ubukangurambaga bwa politiki kuva muri 2009, ndetse anaba Umuvugizi w'iri shyaka.

Gasamagera uri gukorera impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) mu ishuli ry'ubucuruzi rya Monarch mu Busuwisi, asanzwe afite impamyabumenyi muri Public Administration yakuye muri kaminuza ya Québec muri Québec/ Canada ndetse na certificate yakuye muri Commonwealth ku bijyanye n'imikorere y'inteko ishingamategeko[Parliamentary Practice and Procedures].

Gasamagera ufite ubunararibonye mu bya politike, yanahagarariye Perezida nka Ambasaderi udasanzwe muri Saotome et Principe, ndetse anaba ambasaderi w' u Rwanda muri Angola.

Yabaye kandi umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe imicungire ( Rwanda Management Institute).

Muri 2003-2011, Gasamagera yabaye umusenateri mu ntako ishingamategeko ndetse yari umwe mu bari bagize komisiyo ihoraho ishinzwe ibibazo bya politike n'imiyoborere myiza.

Yabaye kandi muri komite Nyobozi ishinzwe ibijyanye na ICT.

Muri 1997.2001, Gasamagera wabaye Umunyamabanga mukuru mushya wa RPF-INKOTANYI, yayoboye perefegitura yahoze yitwa Kigali Ngari.

Yabaye kandi umuyobozi w' ikigo gishinzwe gusesengura politiki n'ubushakashatsi cya Think Tank.

 Apr 3, 2023 - 08:10