Masisi-Goma: Imodoka z’imizigo zafashwe n’inkangu, ubuhahirane burahagarara

Imodoka zitwara imizigo, moto n’abagenzi bari bavuye i Masisi berekeza i Goma bafashwe n’inkangu zabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu nyuma y’imvura nyinshi, zibera i Lushebere na Katale, bituma umuhanda ufunzwa guhera ku wa 25 Werurwe (03). Ibi byahagaritse ubuhahirane hagati y’utu duce twombi kandi bishobora gutuma ibiciro bizamuka ku masoko mu gihe hatagira igikorwa vuba.

kwamamaza

Imodoka nyinshi zitwaye ibicuruzwa ziturutse muri Masisi zerekeza mu mujyi wa Goma, hamwe na moto n’abagenzi, zakomeje kuguma mu muhanda kuva ku wa Gatatu, nyuma y’uko inkangu zatewe n’imvura nyinshi zangije igice cy’umuhanda hagati ya Lushebere na Katale.

Amakuru atangwa n’abaturage n’inzego zitandukanye zagaragarije  Radio Okapi dukesha iyi nkuru, ko iyo mvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Kabiri yateje inkangu zikomeye zasize umuhanda utagishobora kunyurwamo, bityo urujya n’uruza ruhita ruhagarara burundu.

Ibi bibazo byahise bigira ingaruka ku buhahirane hagati ya Masisi na Goma, aho Masisi isanzwe yohereza ibiribwa byinshi muri Goma birimo ibirayi, ibitoki, imyumbati n’ibishyimbo, mu gihe Goma nayo yabuze aho inyuzwa ibicuruzwa by’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Ihagarikwa ry’uru rujya n’uruza rushobora gutuma ibiciro ku masoko bizamuka, bitewe no gutinda kw’imizigo igera aho igenewe, cyane cyane mu mujyi wa Goma ushingira cyane ku musaruro uturuka muri Masisi.

Sosiyete sivile yo muri Masisi yatangaje ko iki kibazo cyakomye mu nkokora ubuzima bw’abaturage benshi batunzwe n’ubuhinzi, isaba ko hatangira vuba ibikorwa byo gukuraho ubutaka bwaguye mu muhanda kugira ngo urujya n’uruza rusubirane.

Ibi bibazo by’inkangu si ubwa mbere bibaye muri aka gace k’imisozi miremire, aho isuri ikomeje kwangiza imihanda isanzwe itameze neza bigatuma ingendo n’ubuhahirane bikomeza guhungabana kenshi.

 Mar 27, 2026 - 15:54