Trump na Putin bagiye kongera guhurira mu biganiro kubera intambara yo muri Ukraine

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye guhura na mugenzi we w'Uburusiya, Perezida ladimir Putin, i Budapest, nyuma y’ibiganiro kuri telefoni bigamije kurangiza intambara ya Ukraine

kwamamaza

Biteganyijwe iyi nama izaba mu byumweru bibiri biri imbere, ikazaba ari iya kkabiriaba bategetsi bombi bahura, nyuma y'iyabanje yabereye muri Alaska muri Amerika.

Uburusiya bwari bwaratangaje ko indi nama yahuza aba bategetsi igomba kubera mu Burusiya, ariko ubu impande zombi zemeranyije ko zizahurira murj Budapest.

Kremlin; ibiro bya perezida w'Uburusiya, yise ibiganiro bagiranye nk'icyari gifunguye kandi gishingiye ku cyizere. Umuvugizi w'ibiro bya Putin yavuze ko gutegura iyi nama byatangiye.

 Trump yavuze ko intego yayo ari ugusoza intambara idahesheje icyubahiro hagati ya Ukraine n’Uburusiya.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, uherutse gusura White House ku wa Gatanu ashaka intwaro za Tomahawk, yavuze ko ari ubwoba bwatumye Moscow isubira mu biganiro, nyuma yaho Amerika yari yemeye guha Ukraine intwaro za Tomahawk zirasa kure, mu ntera y'ibirometero 1 600.

Yanavuze ko yizeye ko amasezerano y’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati Trump yafashije uzagira uruhare mu kurangiza intambara yibasira igihugu cye.

Gusa Putin we yavuze ko guha Ukraine intwaro za Tomahawk bidahindura imiterere y’intambara kandi bishobora guhungabanya amahirwe yo kugera ku mahoro.

Ku rundi ruhande, Trump yavuze ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika, Marco Rubio, azahura na mugenzi we w’Uburusiya, Sergei Lavrov, kugira ngo bategure inama izahuza abakuru b'ibi bihugu.

Budapest yatoranyijwe nk’aho inama izabera, nk'ahazafasha Putin usanzwe yarashyiriweho impapuro zo ku muta muri yombi n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) kubera ibyaha by'intambara ashinjwa gukora muri Ukraine. Gusa Hongrie yikuye muri uru rukiko

Perezida wa Hongrie, Viktor Orban, yavuze ko imyiteguro y’iyi nama igeze kure.

Perezida Trump wari warasezeranyije guhagarika intambara y'Uburusiya muri Ukraine mu masaha 24, yitezweho guhindura ibintu ku rubuga rw'urugamba. Mbere, Perezida Zelensky yari yinubiye guhura kwa Putin na Trump ku bibazo bya Ukraine itatumiwe, ariko ubu asa nuwashimye uku guhura kwabo.

 Oct 17, 2025 - 12:05