Ukraine: Igitero cya Drone cyahitanye umwe, bane barakomereka.

Inzego z’ubuyobozi zo muri Ukraine zatangaje ko igitero cya drone z’Uburusiya bwahawe na Iran cyakozwe mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kur’uyu wa mbere, cyahitanye umuntu umwe ndetse gikomeretsa bane muri Khmelnytsky, Iburengerazuba bwa Ukraine.

kwamamaza

Ubu buyobozi buvuga ko iki gitero cyakozwe na dorone zirenga icumi zakorewe muri Iran.

Yifashishije urubuga rwa Telegram, Oleksandr Symtchychyne, umuyobozi wa Khmelnytsky, yavuze ko uwapfuye yakoraga ubutabazi kandi yishwe igihe yakoraga akazi ke.

Serguiï Gamaliï; Guverineri wa Khmelnytsky yatangaje ko muri iri joro habayeho ibitero bitatu byibasiye umujyi.

Bane mu bakomeretse, uyu muyobozi yavuze ko abantu batatu muri bo bahawe ibitaro ndetse bakomeretse bikomeye ariko ubuzima bwabo butari mu kaga.

Muri rusange, Uburusiya bwohereje drone 14 zo mu bwoko bwa Shahed zakorewe muri  Iran, nk'uko ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zibitangaza. Zivuga ko 11 muri izo zarashwe.

Ubuyobozi bw’igisirikare mu murwa mukuru, Kiev, nabwo bwatangaje ko bwahanuye drone 9 mu kirere cy’uyu mujyi, ariko nta muntu n’umuntu wagizweho ingaruka n’iki gitero kandi ko nta kintu cyangiritse.

 Feb 27, 2023 - 13:09