Kazakhstan: Perezida yasheshe inteko ishingamategeko

Kur’uyu wa kane, Kassym-Jomart Tokayev; Perezida wa Kazakhstan, yasheshe inteko ishinga amategeko, avuga ko amatora azaba muri Werurwe (03) 2023. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’amezi ane gusa Perezida Kassym-Jomart yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu.

kwamamaza

Kazakhstan  ni kimwe mu bihugu binini byo muri Aziya yo hagati. Ubwo yasesaga inteko, Perezida Kassym-Jomart  w’iki gihugu, yavuze ko “Niyemeje gusesa inteko ishinga amategeko ya karindwi ya Majilis ya Repubulika ya Kazakhstan, ndetse nshize amatora ku ya 19 Werurwe (03) 2023.”

Perezida Kassym-Jomart yanasheshe inteko nshingamategeko yo mu nzego z’ibanze, barimo abadepite  batorwa mu matora rusange.

Ikinyamakuru BTFL gitangaza ko iki cyemezo cyafashwe hakurikije amavugurura y’itegeko nshinga ryo muri Kamena(06) umwaka ushize, ryagombaga guhindura ibyakozwe mu myaka 30 ya Noursoultan Nazarbaïev, yasimbuye ku butegetsi, nyua yo kwegura muri 2019.

Mu butumwa bwagenewe abaturage b’iki gihugu bunyujijwe ku rubuga rwa perezidansi, Perezida Kassym-Jomart yatangaje ko yizeye ko amatora azava azatanga imbaraga nsha mu mavugurura yatangiye umwaka ushize mu cyahoze ari Repubulika y’abasoviyeti ikungahaye ku mutungo kamere.

Mu mpera z'Ugushyingo,  Perezida Kassym-Jomart yongeye gutorwa nkuko byari byitezwe, atorwa ku majwi arenga 80%. Aya matora yanezweho kuba nta guhatana kwabayeho.

Abakandida–perezida bahatanaga biyamamazaga bashyize umushinga wo guhindura igihugu mu cyo bise Kazakhstan nsha, ikwiye  kandi  itabogama.

Gusa iki gihugu cyugarijwe n’ibibazo by’ubukungu butifashe neza ndetse n’ibibazo biri mu buyobozi. Ubwo yiyamamazaga yasezeranyije ko hazatangizwa ikiragano gishya, aho inzego z’ubutegetsi zose zizavugururwa.

 Jan 19, 2023 - 13:33