
Amerika yemeye by’agateganyo ko peteroli y’Uburusiya iri mu nyanja igurishwa
Mar 13, 2026 - 09:20
Guverinoma ya Amerika yatangaje ko yemeye by’agateganyo ko peteroli y’Uburusiya yari imaze gupakirwa ku mato iri mu nyanja igurishwa kugeza ku wa 11 Mata (04) 2026, mu rwego rwo kugabanya izamuka rikabije ry’ibiciro by’ingufu ryatewe n’intambara yadutse mu Burasirazuba bwo Hagati nyuma y’ibitero bya Amerika na Israel kuri Iran.
kwamamaza
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane n’Urwego rushinzwe imari muri Amerika (US Treasury Department) rivuga ko amato yari amaze gupakirwaho peteroli y’Uburusiya mbere ya saa sita z’ijoro ryo ku wa 12 Werurwe (03) 2026 yemerewe gukomeza kuyigeza ku bayiguze ndetse ikagurishwa kugeza ku wa 11 Mata (04) 2026.
Iki cyemezo gifatwa nk’uguhagarika by’agateganyo zimwe mu ngamba z’ibihano bikomeye Amerika n’ibihugu byo mu Burayi byafatiye Uburusiya kubera ibitero bwagabye kuri Ukraine.
Ni icyemezo cyafashwe nanone mu gihe intambara iri mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati ikomeje gutuma ibiciro bya peteroli n’izindi ngufu bizamuka cyane ku isoko mpuzamahanga.
Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yavuze ko iki cyemezo kigamije kongera ingano ya peteroli iboneka ku isoko mpuzamahanga kugira ngo ibiciro bidakomeza kuzamuka.
Yagize ati: “Iki ni icyemezo cyateguwe mu buryo bwitondewe kandi kigamije kumara igihe gito, hagamijwe kongera aho peteroli ishobora kugera ku isoko mpuzamahanga.”
Bessent yongeyeho ko nubwo Amerika yemeye ko iyi peteroli igurishwa, bitazaha inyungu nini ubutegetsi bw’Uburusiya, kuko amafaranga menshi iki gihugu gikesha urwego rw’ingufu akomoka ku misoro yishyurwa mu gihe peteroli icukurwa.
Mbere y’iki cyemezo kandi, Washington yari yamaze kwemerera peteroli y’Uburusiya yari yaragumye mu nyanja kugurishwa ku gihugu cy’Ubuhinde.
Intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati yakomeje guhungabanya ubucuruzi mpuzamahanga n’ingendo z’amato cyane cyane anyura ku muyoboro wa Hormuz, inzira inyuramo hafi kimwe cya gatanu cya peteroli ikoreshwa ku isi. Iran yarahiye ko nta peteroli izahanyura, ndetse amato abiri yo muri Oman aherutse gutwikwa.
Ibi byatumye ibihugu byinshi bitangira gushaka uburyo bwo kongera ibikomoka kuri peteroli biboneka ku isoko mpuzamahanga, mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’izamuka rikabije ry’ibiciro bya peteroli.
@France24
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


