
Kenya: Ishyaka riri ku butegetsi rirahakana gushaka gukuraho manda za perezida
Nov 9, 2022 - 10:10
Ishyaka riri ku butegetsi muri Kenya rirahakana ko rifite aho rihuriye n'ubusabe bw’umwe mu badepite baryo wasabye guhindura ingingo ya manda z’umukuru w’igihugu.
Ubusanzwe itegekonshinga rya Kenya ryemerera perezida gutegeka manda ebyiri gusa z’imyaka itanu, zose hamwe ikaba imyaka 10 aba adashobora kurenza.
Ariko umudepite witwa Salah Yakub, mu ntangiriro z’iki cyumweru yavuze ko ihuriro riri ku butegetsi rizasaba ivugururwa ry’itegekonshinga izo manda zikavaho ahubwo perezida w’igihugu akaba atagomba kuba arengeje imyaka 75.
Impinduka nk’izo zakwemerwa gusa habayeho amatora ya referandumu. Mugihe ibyo byakemezwa byatuma Perezida William Ruto w’imyaka 55, ategeka imyaka 20.
Ibyavuzwe n’uyu mudepite byaramaganwe bikomeye muri Kenya, ishyaka UDA rya Ruto ryaje kwitandukanya n’ibyavuzwe n’uwo mudepite.
Ryifashishije Twitter, iri shyaka ryagize riti:“Ishyaka ntabwo riri muri ibyo biganiro bireba manda. Ishyaka rihugiye mu gushyira mu bikorwa imigambi y’ibyo Perezida Ruto yasezeranyije kandi ntabwo rizarangazwa n’ibyo ku ruhande.”
Remarks by Fafi MP Salah Yakub that there are plans to extend term limits for the President are a product of a fertile imagination by the legislator. UDA distances itself from the utterances by the MP.
— United Democratic Alliance, UDA. (@UDAKenya) November 8, 2022
Bobi Wine, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, yasabye abanyakenya kuba maso batazisanga babaye nk’uko byagenze ubwo Perezida Yoweri Museveni yahinduye manda z’umukuru w’igihugu kugeza ubu akaba agitegeka Uganda.