Kenya: Ishyaka riri ku butegetsi rirahakana gushaka gukuraho manda za perezida

Perezida Ruto William wa Kenya

Ishyaka riri ku butegetsi muri Kenya rirahakana ko rifite aho rihuriye n'ubusabe bw’umwe mu badepite baryo wasabye guhindura ingingo ya manda z’umukuru w’igihugu.

kwamamaza

Ubusanzwe itegekonshinga rya Kenya ryemerera perezida gutegeka manda ebyiri gusa z’imyaka itanu, zose hamwe ikaba imyaka 10 aba adashobora kurenza. 

Ariko umudepite witwa Salah Yakub, mu ntangiriro z’iki cyumweru yavuze ko ihuriro riri ku butegetsi rizasaba ivugururwa ry’itegekonshinga izo manda zikavaho ahubwo perezida w’igihugu akaba atagomba kuba arengeje imyaka 75.

Impinduka nk’izo zakwemerwa gusa habayeho amatora ya referandumu. Mugihe ibyo byakemezwa byatuma Perezida William Ruto w’imyaka 55, ategeka imyaka 20.

Ibyavuzwe n’uyu mudepite byaramaganwe bikomeye muri Kenya, ishyaka UDA rya Ruto ryaje kwitandukanya n’ibyavuzwe n’uwo mudepite.

Ryifashishije Twitter, iri shyaka ryagize riti:“Ishyaka ntabwo riri muri ibyo biganiro bireba manda. Ishyaka rihugiye mu gushyira mu bikorwa imigambi y’ibyo Perezida Ruto yasezeranyije kandi ntabwo rizarangazwa n’ibyo ku ruhande.”

Bobi Wine, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, yasabye abanyakenya kuba maso batazisanga babaye nk’uko byagenze ubwo Perezida Yoweri Museveni yahinduye manda z’umukuru w’igihugu kugeza ubu akaba agitegeka Uganda.

 Nov 9, 2022 - 09:10