Ibihugu 80 byibasiwe n’ibitero bikomeye by’ikoranabuhanga by’Abashinwa

Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika ( FBI)  rwasohoye amakuru mashya agaragaza ko igitero cy’ikoranabuhanga cyakozwe n’Abashinwa cyagize ingaruka ku bihugu 80, harimo n’Amerika ubwayo. Ni mu cyiswe “Salt Typhoon”, ubuyobozi bwa FBI buvuga ko cyagabaga ibyo bitero, ndetse umwaka ushize bishobora kuba byaragize ingaruka ku banyamerika bose.

kwamamaza

Inzego z’ubuyobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko nyuma yo gusesengura ibyavuye mu iperereza, byagaragaye ko habayeho igitero gikomeye cyane cy’ikoranabuhanga cyagize ingaruka ku nganda, ku bigo by’itumanaho, ku byanya politiki, ndetse no ku bindi bihugu byinshi.

Inzego z'ubutasi z'iki gihugu zimaze umwaka zigenzura iby'ibi bitwro by’ikoranabuhanga by'abashinwa.

Brett Leatherman, umuyobozi w’ishami rya cyber muri FBI, yavuze ko iki gitero cyatangiriye mu 2019, aho abatekamutwe bifuzaga kumenya amakuru y’ibanga, gukurikirana abantu n’ibigo, ndetse no gucukumbura imyirondoro y’abaturage binyuze muri za telefoni ngendanwa zigaragaza amerekezo barimo.

Yagize ati:"Mu mpeshyi ishize, FBI yasanze bamwe mu batanga serivisi z’itumanaho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barahungabanyijwe n’umukozi ufite isano n’ubutegetsi bw’Abashinwa, uzwi ku izina rya ‘Salt Typhoon’. Aba batekamutwe (hackers) bakoze ibikorwa by’ubutasi bikomeye guhera mu mwaka wa 2019."

Aba bahackers babashije kwinjira mu miyoboro y’abatanga serivisi za Internet zikomeye, mu bigo by’itumanaho n’ahakusanyirizwaga amakuru, bagamije gusahura amakuru y’ibanga, kumenya abo bagomba gukurikirana muri Amerika no gukurikirana ingendo zabo binyuze ku byago by’uburyo bugaragaza aho umuntu ari bwa telefoni. Banashoboye kandi kumva ibiganiro bya telefoni no gusoma ubutumwa bugufi (SMS).

Abakandida mu matora ya Perezida wa Amerika muri 2024 ni bamwe mu bibasiwe n'ibi bitero koranabuhanga. The NewYork Times ivuga ko cyobasiye abanyamerika bose ndetse n'ibihugu 80 byo hirya no hino ku isi, cyane ibihugu by'inshuti za Amerika.

Stéphane Taillat, umwarimu mu ishuri rya gisirikare rya Saint-Cyr-Coëtquidan, avuga ko habayeho gusahura amakuru ku rwego rw’isi, hibandwa ku bantu n’icyiciro runaka.

Taillat anasobanura ko benshi mu banyamerika batigeze barindwa neza, bitewe n’amategeko y’Amerika asaba ibigo by’itumanaho kugira inzego z'ubutasi zibashe kubona amakuru byoroshye. Ibi byatumye ibi bitero by'abashinwa byibasira benshi.

Ibi bitero kandi byatumye inzego z'umutekano mu bijyanye n’ikoranabuhanga zo muri Amerika, Ubudage, Espagne, Finlande, Ubutaliyani, Ubuyapani, Ubuholandi, Pologne na Czech biherutse gushyiraho amabwiriza y’ubufatanye agamije gufasha ibigo gusukura imiyoboro yabo y’itumanaho.

FBI ivuga ko iki gitero ari cyo kinini kandi kidasanzwe cyabayeho mu mateka y’ibitero-koranabuhanga, kandi ko Abashinwa bashobora gukoresha bimwe mu bikoresho byabo mu guhungabanya ibikorwa by’ingenzi bya Amerika mu gihe bibaye ngombwa.

@rfi

 Sep 5, 2025 - 09:11