
Iruka ry’ikirunga cyo muri Ethiopia cyahagaritse ingendo z’indege nyinshi
Nov 25, 2025 - 12:36
Iruka ry’ikirunga cya Hayli Gubbi cyo muri Ethiopia, cyari kimaze imyaka ibihumbi 12 kitaruka, ryahungabanyije ingendo z’indege mu bice bitandukanye birimo n'izo mu bihugu byo ku mugabane wa Aziya, nyuma y’uko imyotsi n’ivu ( volcanic ashes) byacyo bibaye byinshi mu kirere.
kwamamaza
Ibiro Ntaramakuru Reuters byatangaje kompanyi zirimo Air India na Akasa Air zahagaritse zimwe mu ngendo zari ziteganyijwe ku wa Mbere no ku wa Kabiri, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa no kunyura mu kirere cyuzuye ivu n'imyotsi ry’ikirunga.
Iki kirunga cya Hayli Gubbi cyatangiye kuruka ku Cyumweru, ku nshuro yacyo ya mbere mu myaka 12,000. Ivu ryacyo ryamaze kwambukiranya mu bihugu bitandukanye birimo Yemen na Oman, ndetse kuri uyu wa Kabiri ritangira kugaragara mu bice bya Pakistan no mu Majyaruguru y’Ubuhinde, bituma ingendo zo mu kirere zihagarara, nk'uko bitangazwa na Flightradar24.

Air India yahagaritse ingendo 11 kugira ngo isuzume indege zari zaragiye mu bice byarimo iryo vu, mu gihe Akasa Air yahagaritse ingendo zijya mu bihugu by’Abarabu nka Jeddah, Kuwait, ndetse na Abu Dhabi.
Ikigo gishinzwe ubumenyi bw'ikirere cy'Ubuhindi cyatangaje ko igicu cy’ivu kiri kugana mu Bushinwa kandi ko kiraba cyarangiye mu kirere cy’U Buhindi saa munani ku isaha ya GMT.
Iki kirunga cya Hayli Gubbi cyo muri Ethiopia cyasohoye ivu rigeze ku butumburuke bwa kilometero 14 (miles 8.7).
Abaturage baturiye ibyo bice bavuga ko bahuye n’ingaruka zikomeye, cyane cyane aborozi, kuko ivu ry’ikirunga ryatwikiriye inzuri n’ubutaka baragiragaho amatungo, bibateza ibihombo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


