
Kwita ku buzima n'umutekano by'abakozi ku murimo bireba buri wese
May 17, 2024 - 09:51
Ibigo byigenga n’ibitari ibya leta mu Rwanda nibyo bigenda biguru ntege mu gupimisha abakozi babyo nkuko bigaragazwa n’ibipimo byafashwe hagamijwe kureba uko umutekano n’ubuzima byo mu kazi bihagaze, Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo isaba ko ubuzima n’umutekano mu kazi byitabwaho na buri wese ariyo mpamvu hashyizweho komite zishinzwe gufasha abakozi kwita kubuzima bwabo igihe bari mu kazi.
kwamamaza
Mu kureba uko ubuzima n’umutekano ku kazi bihagaze hakozwe igenzurwa mu bigo bitandukanye hagenda hapimwa abakorera ibyo bigo indwara zitandura, gusa ngo ibigo byigenga n’ibitari ibya Leta nibyo byagaragaje ubushake bucye mu gupimisha abakozi babyo ugeraranyije n’ibindi.
Abahire Assoumini umukozi wa EDPU Africa ikigo cyafashe ibi bipimo ati "mu bipimo twafashe mu bigo bya Leta n'ibyigenga hapimwe ubuzima bw'abakozi ibihumbi 12 kuva mu mwaka ushize kugeza ubu, ni ibintu bigomba kwitabwaho na banyiri bigo n'abashinzwe abakozi muri buri bigo, muri Minisiteri, cyane cyane no mu bigo byigenga kuko akenshi ntabwo babyitabira, abantu babyitabira cyane ni Minisiteri za Leta n'ibigo bya leta, ni ingenzi cyane ko n'ibigo byigenga byitabira gupimisha abakozi babyo bikamenya uko ubuzima bwabo buhagaze".
Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo ivuga ko kwita ku mutekano n’ubuzima by’abakozi ku murimo bireba buri wese ntawusigaye ari nayo mpamvu hashyizweho komite zishinzwe kubikurikirana ndetse ko n’iyi Minisiteri ikora igenzura ry’uko byubahirizwa.

Prof. Jeannette Bayisenge Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba leta ati "biradusaba twese kubigira ibyacu, kugirango dushobore kubikurikirana cyane hashyizweho komite zishinzwe gufasha abakozi kwita ku buzima bwabo igihe bari mu kazi byaba ubutabazi bw'ibanze bukenewe, byaba ibyo kureba aho bakorera niba hatunganye hadashyira ubuzima bwabo mukaga, izo komite nizo turi kubaka kugirango zishobore gufasha kandi izo komite zikuriwe n'abashinzwe abakozi mu bigo".
Akomeza agira ati "Icyo dukora nka Minisiteri ndetse dufatanyije n'izindi nzego ni ugukora ubugenzuzi buhoraho kugirango tumenye ibigomba kwitabwaho n'abakoresha birazwi kuko dufite amategeko, dufite amabwiriza icyo dukora n'inzego dufatanyije dukora ubugenzuzi buhoraho kugirango twongere turebe aho ibyo byubahirizwa aho bitubahirizwa hagafatwa ingamba".
Abahuguriwe gufasha abakozi kwita ku buzima igihe bari mukazi basaba ko amahugurwa bahabwa yakiyongera ndetse akanagera kuri benshi.
Umwe ati "twebwe twahuguwe twaje duhagarariye abakozi cyane ko ari nabo dushinzwe, icyo dutahanye ni uko tugiye kugenda tukigisha abakozi ibijyanye no kwirinda ndetse n'iyo habaye ikibazo bakamenya uburyo bashobora kwirwanaho ku buryo umuntu atapfira aho akorera akabasha kugera kwa muganga agifite ubuzima".
Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana umuzima n’umutekano byo mu kazi wizihizwa buri mwaka taliki ya 28 Mata ku rwego rw'isi, naho u Rwanda uyu mwaka rukaba rwarahisemo kuwizihiza taliki ya 16 Gicurasi.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


