
Kwibuka31: Hibutswe Abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 13, 2025 - 12:33
Kuri iki Cyumweru, hibutswe ku nshuro ya 31 Abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
kwamamaza
Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, niho hasorejwe Icyumweru cy'Icyunamo, hazirikanwa abanyapolitiki bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba Banyepolitiki 21 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ruri ku musozi wa Rebero mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.

Abo mu miryango y’Abanyepolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazizwa kurwanya uwo mugambi wari warateguwe na Leta, babunamiye ndetse bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri yabo.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana; Perezida wa Ibuka, Dr Gakwenzire Philbert; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, CG Felix Namuhoranye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bunamiye Abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yunamiye Abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yari kumwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Gertrude Kazarwa; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa; Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard; Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyeruke, ari na we uhagarariye Abadipolomate bakorera mu Rwanda n’abandi bayobozi muri Guverinoma.
Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Mukabunani Christine, yavuze ko Abanyepolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazize guharanira ko Igihugu kirangwa n’imiyoborere myiza.
Yagize ati “Aba banyepolitiki twibuka ku nshuro ya 31 bishwe bazira ibitekerezo byabo, kwanga akarengane no kurwanya ingoma y’igitugu.”

Mukabunani yatangaje kandi ko ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi butigeze bukurikiza amahame agenga Politiki.
Ati “Ubundi politiki ni ubuhanga bwo kuyobora no gucunga umuryango w’abantu kugira ngo bagire imibereho myiza n’iterambere. Nyamara ubutegetsi bwariho kiriya gihe ntibwubahirije ayo mahame kuko bwashyizeho amashyaka ya politiki ashingiye ku irondabwoko n’irondakarere, ku isonga twavuga MDR Parmehutu, Aprosoma, MRND, CDR n’andi. Maze bashyira imbere ivangura n’amacakubiri.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo Igihugu cyagize ibyago by’ubuyobozi bubi bwateguwe bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko cyaje gutabarwa na FPR Inkotanyi, ihagarika ayo mahano inabohora Abanyarwanda.
Ati “Turashimira ko u Rwanda rwatabawe n’abana barwo kandi barukunda, turabibashimira.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yatangaje ko bibabaje kubona Abanyepolitiki bagakwiye kuba bakosora ibyo bakoze ari bo bagikomeje kugoreka amateka.

Ati “Urubyiruko rwinshi duhura rugorwa no kubona hari Abanyepolitiki bakuru bagoreka amateka, basabitswe n’urwango kandi ari bo bagombye kuba ku isonga y’abakosora ibyo bangije.”
Mu Banyepolitiki Minisitiri Dr Bizimana asanga ari abo kwirindwa harimo Ndagijimana Jean Marie Vianney ukunze guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho by’umwihariko avuga ko iyi jenoside itahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100. Ni ibihuha agenda akwirakwiza hirya no hino haba mu nyandiko yandika cyangwa aho agenda avuga amajambo mu nama zitandukanye.
Minisitiri Dr Bizimana ati “Ibi avuga, nta barura ryigeze ribaho mu Rwanda ririmo Abanyamerika, ni ikinyoma. Ibarura ry’abazize Jenoside ryakozwe na Minaloc mu mwaka wa 2000, ryarimo Abanyarwanda kandi imibare yabonetse icyo gihe, ifitiwe amazina, yari 1,074,047. Nyuma habonetse abandi kubera amakuru yabonetse mu Nkiko Gacaca no mu bundi bushakashatsi.”
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yavuze ko kwibuka abazize kurwanya akarengane n’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kumva neza inkomoko y’amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Ni n’umwanya wo kuzirikana intambwe tumaze gutera mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bwacu mu Gihugu.”

Dr Kalinda yavuze ko Jenoside yateguwe, iranononsorwa kandi ishyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi buyikomora ku Bakoloni n’Ababiligi.
Ati “Amashyaka ya politiki n’Abanyepolitiki bagize uruhare runini mu gusenya Ubunyarwanda babishyigikiwemo mu buryo butaziguye na politiki y’ubukoloni bw’Igihugu cy’u Bubiligi cyari gishingiye ku gushyamiranya Abanyarwanda kugira ngo babayobore mu nyungu zabo.”
Abanyapolitiki bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, bibukwa kuri uyu munsi ni 21 barimo abo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Barimo Landouard Ndasingwa (PL), Charles Kayiranga (PL), Jean de la Croix Rutaremara (PL), Augustin Rwayitare (PL), Aloys Niyoyita (PL), Venantie Kabageni (PL), Andre Kameya (PL), Frederic Nzamurambaho (Yari Perezida wa PSD na Minisitiri w’Ubuhinzi), Felicien Ngango (PSD), Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD), Faustin Rucogoza (MDR) na Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Abandi ni Ngulinzira Boniface, Prof Rumiya Jean Gualbert, Dr Habyarimana Jean Baptiste, Ruzindana Godefroid, Dr Gafaransa Théoneste, Ndagijimana Callixte, Nyagasaza Narcisse, Gisagara Jean Marie Vianney na Rwabukwisi Vincent (Ravi).
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


