
Kwibuka31: Ababyeyi basabwe kubwira abana amateka ya Jenoside batayagoretse
May 31, 2025 - 09:18
Mugihe u Rwanda n’isi yose bikiri mu minsi 100 yo kwibuka kunshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakozwe mu minsi 100 gusa hakicwa abarenga miliyoni, kuri uyu wa Gatanu inama y’igihugu y'abagore bo mu karere ka Nyarugenge bifatanyije n’akarere mu gikorwa cyo kwibuka byumwihariko abana n’abagore bishwe muri Jenoside, hanaremerwa imiryango 471 ihabwa ubwisungane mu kwivuza.
kwamamaza
Ubwo hibukwaga abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akarere ka Nyarugenge gafatanyije n'inama y'igihugu y'abagore mu karere (CNF), bagaragaje ko kwibuka abana n’abagore mu buryo bwihariye bituma bahabwa agaciro kuko bishwe nabi, ariko bikanavamo amasomo n’ibihamya ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe.

Madame Agatesi Laetitia Mugabo, umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyarugenge ati "umugore ni umuntu utanga ubuzima umwana ari umuziranenge ariko mu gihugu cyacu amahano yarabaye tubura abana, tubura abagore ndetse n'abandi baturarwanda, ni ngombwa ko dukomeza kuzirikana kugirango turusheho kumenya amateka yacu cyane cyane ku bakiri bato, amateka yacu ntazimangane kugirango turusheho kurwanya ingengabitekerezo iyo ariyo yose, ni ngombwa ko dufatira ingamba hamwe tukarushaho guhangana n'ingaruka za Jenoside no kurandura ingengabitekerezo yayo".
Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Nyarugenge, Madamu Genevieve Uwamahoro, avuga ko Jenoside cyari igikorwa kigamije kurimbura icyitwa Umututsi.

Ati "Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe ubunyamaswa burenze ubwo umuntu atekereza, kubibuka bizatuma dukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kwica abagore n'abana ni ikimenyetso simusiga cyuko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wari ukumaraho Abatutsi hadasigaye n'umwe".
Hon. Nyirasafari Esperance, yibukije ingeri zose ko igihe bari kumwe n’abana bajya bababwira amateka ya Jenoside batayagoretse kugirango ntizasubire ukundi.

Ati "mubyeyi ugiye kuvuga amateka ya Jenoside uyabwira abakiri bato ukwiriye kuyababwira uko byagenze mu mvugo bumva, uko bagenda barutana mu myaka ukayababwira utayagoretse, ababyeyi dufite uruhare mu kwigisha abana bacu amateka, kubatoza indangagaciro na za kirazira, ba mutima w'urugo nitwe dufite uruhare runini mu burere bw'abana bacu".
Ubundi amateka y’u Rwanda agaragaza ko mu muco Nyarwanda nta wicaga umugore cyangwa umwana, kuko bari abanyantege nkeya, ariko banubahirwa ko ari bo bashingirwaho kwaguka k’umuryango. Muri uyu muhango wo kwibuka abagore n’abana mu karere ka Nyarugenge, hanaremewe imiryango irenga 471 ihabwa ubwisungane mu kwivuza.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


