Kwibuka31: Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini Gashora bakoreweho umwitozo n'abasirikare wo kurushanwa kurasa abantu benshi

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abarokokeye mu karere ka Bugesera bavuga ko bahabonye ubwicanyi ndengakamere ariho bahera basaba by’umwihariko abakiri bato gukomeza urugamba rwo guhangana n’abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

kwamamaza

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu twakorewemo ubwicanyi ndengakamere bwibasiraga Abatutsi haba muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na mbere yaho, abasobanura amateka yaho n’abaharokokeye iyo bavuga ibyahabereye bigora benshi kubyiyumvisha.

Umwe ati "Abatutsi bazaga ari bensi cyane mu kivunge, abasirikare babakoreraho umwitozo wo kurushana kurasa abantu benshi birutse mu kivunge, Abatutsi barabashumura ari benshi abasirikare bamaze gufungura imbunda babamishamo amasasu barushanwa kureba uwahamije benshi, muri abo bose nta numwe wabashije kuharokoka".    

Kuba aka karere kari kagizwe n’igice kinini cy’amashyamba biri mu bituma kugeza uyu munsi hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka.

Bankundiye Chantal, Perezida wa IBUKA mu karere ka Bugesera, yavuze ko n'ubu hari iyo bakibona, asaba abatarabona ababo gukomera.

Ati "ikibazo cy'imibiri itaraboneka muri aka karere no muri aka gace k'icyahoze ari Gashora, ni igice cyari kigizwe n'ishyamba rinini, abatariciwe aha hahoze ari komine biciwe mu mashyamba, turakomeza kubwira abagize uruhare muri Jenoside bihannye bakemera ibyaha batinyuka bakajya baturangira aho bajugunye imibiri tukayibona tukabashyingura mu cyubahiro, umuntu utarashyingura abe turamusaba gukomera".   

Richard Mutabazi, Meya w’akarere ka Bugesera yavuze ko nyuma y’amateka mabi ubu hagezweho gushyira hamwe imbaraga zirwanya abashaka kugoreka amateka no gukwirakiwza ingengabitekerezo ya Jenoside, agasaba urubyiruko by’umwihariko kubihagurukira.

Ati "umwuka mubi w'urwango, amacakubiri no kugambirira kugira nabi ku Rwanda byigaragaza muri bimwe mu bihugu duturanye ndetse n'ibyakure biyishyigikiye, dufite umukoro uhambaye wo kubyanga no guhaguruka tukabirwanya, ni igihamya ko amateka yacu mabi adasigara na gato n'umugambi mubi wo kudusenya ubungubu, ibyo byombi biva inda imwe ntibitandukana".

Akomeza agira ati "Turasabwa gukomeza kuba maso no guhakanira uwo ariwe wese watubibamo amacakubiri ndetse n'uwagerageza kuduhungabanya, mu kubigeraho biradusaba kubaka urubyiruko rwacu turwigisha amateka nyayo kuko niyo ruzashingiraho rusigasira ibyo tugezeho ubu, urubyiruko rwagize uruhare runini mu kubohora u Rwanda, urubyiruko ni narwo ruzakomeza kugira uruhare runini mu kurinda u Rwanda".               

Akarere ka Bugesera kabarizwamo inzibutso enye harimo urwa Ruhuha, urwa Gashora, urwa Nyamata ndetse n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama. Izi nzibutso zose hamwe ziruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 64 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Bugesera

 Apr 14, 2025 - 07:46