#Kwibuka29:Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi b’I Ngoma bahangayikishijwe n’imibiri y’ababo itaraboneka.

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 baravuga ko bahangayikishijwe n’imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside itaraboneka ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro. Ibi babigarutseho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu murenge wa Kibungo. Hon. Depite Nyirahirwa Veneranda yongeye gusaba abafite amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga kuko nabo bizabafasha imitima yabo kuruhuka.

kwamamaza

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafite ababo bishwe muri Jenoside batari bashyingurwa mu cyubahiro, bishimiye kuba barababonye none bakaba bashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo.

Gusa bagaragaza ko hari abo batarabona kugira ngo nabo bashyingurwe, kugira ngo byibura bumve batekanye ndetse banaruhutse ku mitima.

Umwe yagize ati: “Kubaho abantu bashyingura ababo umunsi ku munsi nyamara uratekereza uti umubyeyi wanjye sinzi aho yaguye…! Mu byukuri ni ikintu cyadushimisha cyane kongera kubona umubyeyi wacu natwe tukamushyingura mu cyubahiro, n’abandi tutarabona hari icyizere cy’uko uko imyaka igenda ishira Imana izadufasha nawe tukamubona tukamushyingura mu cyubahiro.”

“ kuko aka kanya iyo umuntu abonye umuntu we akamushyingura mu cyubahiro aruhuka ku mutima. Ubwo rero turasaba nk’uwaba azi nk’amakuru yayatanga, buri muntu wese agashyingura uwe mu cyubahiro. Nubwo wenda bitagabanyuka ariko wenda uba uruhutse ku mutima.”

Niyonagira Nathalie; Umuyobozi w'akarere ka Ngoma, avuga ko iteka bahora binginga abazi aho imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,kwihangana bagatanga amakuru yaho yaba iherereye kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro, bityo aboneraho kongera kubasaba kuyatanga kugira ngo abambuwe icyubahiro bagisubizwe.

Yagize ati: “ Dukora tubasaba ko uwaba afite amakuru yaho imibiri y’abishwe muri jenoside iherereye, bakaba batarashyingurwa mu cyubahiro, gutanga ayo makuru. Uyu munsi rero turongera kubibibutsa kuko abatutsi bapfuye batarashyingurwa mu cyubahiro bafite ababishe.”

Ibi kandi byashimangiwe na Hon. Depite Nyirahirwa Veneranda yihanganishije abarokotse Jenoside bashyinguye ababo mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kibungo, ndetse nawe yongera gusaba abazi aho imibiri yAbatutsi bishwe muri Jenoside yaba iherereye,gutanga amakuru kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro kuko nabo bizabafasha kuruhuka ku mutima.

Ati: “Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bafite ababo, uyu munsi babashije gushyingura, ni ukubabwira ngo mukomere, mukoze igikorwa cy’ubutwari kuko mubashubije agaciro abicanyi babambuye. Ariko noneho abatarabona imibiri nabo ni ukubakomeza, tugashishikariza n’abazi ahari iyo mibiri batari bagira ubutwari bwo kuyigaragaza kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro ababo, kugira ngo babikore kuko hari uburyo bwabashyiriweho. Ushobora gushyiraho ikimenyetso, ushobora kugira ubundi buryo bw’ubutumwa utanga….”

Ubwo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, hibukwaga Abatutsi biciwe i Kibungo no mu mirenge ihakikije,mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibungo, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 11 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse mu mirenge ya Rukira, Zaza na Kibungo. Kugeza ubu, uru rwibutso rwa Kibungo rubitse imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994 isaga ibihumbi 25.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.

 Apr 18, 2023 - 08:56