#Kwibuka29: Ubuyobozi n’abarokokeye Gashora barasaba ko abafite amakuru y’imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera hamwe n’umuryango wa IBUKA muri ako karere bakomeje gusaba ko abafite amakuru y’aho abishwe batarashyingurwa bari kuyatanga kugira ngo n’ imibiri yabo itunganywe ishyingurwe mu cyubahiro.

kwamamaza

Buri ku itariki ya 11 Mata (04), nibwo abo mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera bibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi baguye ahahoze ari komine ya Gashora, aho bahamya ko kuri iyi tariki aribwo abarenga 5000 bashyinguye ku rwibutso rwa Gashora bishwe.

Ubwo ku wa kabiri , ku ya 11 Mata (04) 2023, hibukwaga ku nshuro ya 29 abatutsi biciwe muri komine Gashora, hanashyinguwe mu cyubahiro  imibiri 9 yabonetse mur’uyu mwaka, isanga indi 5 104 ishyinguwe mu rwibutso rwa Gashora ruri mu murenge wa Gashora.

Abari batuye aho hahoze ari komine ya Gashora bavuga ko kuri iyi tariki ya 11 abarenga ibihumbi bitanu biciwe aho hubatse urwibutso, gusa nkuko bigaragara hari abataramenyekana kugirango bashyingurwe nk’abandi mu cyubahiro bagombwa.

Umwe yagize, yagize ati: “babishe ku ya 7, 8, 9, 10 hanyuma ku ya 11…nibwo muri komini Gashora babishe karundura. Yari komini Gashora igizwe n’amasegiteri 10, nibwo abatutsi bose babegeranyije hamwe barabatsemba koko maze hasigara bakeya kuko ntabapfira gushira.”

Undi ati:“Turacyafite imbogamizi z’uko twabuze abacu benshi tutabashije gushyingura. Turacyafite imbogamizi z’ababishe bataduha amakuru. Imana itugiriye neza bakagenda baduha amakuru …uko bucyeye nuko bwije byadufasha kuko k’utarashyingura uwe ni igikomere kitazapfa no komorwa.”

“5 203 bashyinguwe bashyinguwe hano kugeza uyu munsi, ni nk’ibihumbi 5 byapfuye kuri iyo taliki (ku ya 11).”

“ariko mu by’ukuri iyo ubona aho imyaka igeze kuri 29 atarabona uwe, afite igikomere gikomeye cyane.”

Mukabalisa Germaine; Hon. Depite mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda, wari n’umuyobozi mukuru mur’ uyu muhango, mu gukomeza abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Gashora, yavuze ko guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye ukwiyubaka kwabo.

Ati: “Turashima ubuyobozi bwiza dufite bw’igihugu cyacu bushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda, bukubaka leta ishingiye ku mategeko, ubuyobozi budahwema gushakira icyiza abanyarwanda.Ndetse tukaba twishimira aho tugeze mu buzima bwose bw’igihugu.”

“Rero turasabwa gukomeza gusigasira imiyoborere myiza igihugu cyacu cyatugejejeho ndetse n’ibindi byiza dufite ntihagire uwabisenya tureba, ndagira ngo nongere nihanganishe abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, nihanganishe abafite imiryango yabo ishinguwe hariya ndetse nabo turi bubashe guherekeza ababo [abo imibiri yabonetse]. Ndabira ngo mbabwire nti nimukomeze mutwaze gitwari kandi mukomeze kubaho kuko turiho turabibuka abashyinguwe hano ndetse n’abandi batabashije kuboneka. Nimuhumure kandi dukomeze twibuke twiyubaka.”         

Bankundiye Chantal; Uhagarariye Ibuka mu karere ka Bugesera arahamya ko ibihe nk’ibi byo kwibuka bituma abenegihugu bakanguka bakamenya ububi n’ingaruka z’ubuyobozi bubi ko aribo zigeraho mbere.

Yagize ati: “kwibuka dukuramo imbaraga kuko bituma twiyubakamo ko tugomba kwiberaho, tukaberaho n’abishwe mugihe cya jenoside yakorewe abatutsi, bityo bigasaba gukora cyane no kureba kure. Kwibuka byunga ubumwe bw’abarokotse jenoside. Kwibuka bituma abenegihugu bakanguka, bagahindura imyumvire, bakagira uruhare mu miyoborere myiza y’igihugu kuko mu bikorwa bitandukanye byo kwibuka dukuramo isomo ko ingaruka mbi z’ubuyobozi bubi aribo zigeraho mbere.”

Mu Karere ka Bugesera gafite inzibutso za jenoside enye n’ebyiri ziri ku rwego rw’igihugu rurimo urwa Nyamata rubitse imibiri isanga 45 000, n’urwa Ntarama rubitse imibiri 5000.

Izo ku rwego rw’akarere zirimo urwa Ruhuha rubitse imibiri 10 000 ndetse n’uwa Gashora rubitse imibiri isaga 5203 barimo n’imibiri 9 yashinguwe ku wa kabiri.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Bugesera-Gashora.

 Apr 12, 2023 - 11:01