#Kwibuka29: Nubwo bakomeje kwiyubaka, Abarokotse bo muri Gasabo baracyatonekwa no kuba hari imibiri y’ababo itaraboneka.

Abarokokeye I Ruhanga ho mu murenge wa Rusororo akarere ka Gasabo, baravuga ko bagenda bakira ibikomere ndetse bageze ahashimishije biyubaka bitewe n’uuyobozi bwiza. Icyakora batonekwa no kuba hari imibiri y’ababoitaraboneka ngo ishingurwe mu cyubahiro. Ubuyobowi bw’akarere ka Gasabo burasaba abafite amakuru y’aho imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yajugunywe hose gutanga amakuru.

kwamamaza

Abarokokeye mu bice bitandukanye bikikije umusozi wa Ruhanga bavuze ko mu myaka 29 ishize Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu Rwanda, hari byinshi byakoze mu rwego rwo kwiyubaka no komora ibikomere by’umutima.

Ibi babigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa gatandatu, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruhanga mu murenge wa Rusororo.

Abaharokokeye basaba inzego bireba gushira imbaraga mu gushaka imibiri itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umwe yagize ati:“Umuntu utarabona abe ngo abashyingure, mu byukuli agahinda ni kenshi. Nkanjye umugabo wanjye ngera I Gishaka, twari kumwe dushorewe n’interahamwe, rero bamustinze ahitwa mu Butarishonga uvuye I Gishaka.”

“Nubwo ngenda gutya nkajya gushyingura ariko sindamubona. Sindavuga ngo nashyinguye umugabo wanjye, ngenda gutyo ariko (…) sinigeze mbona umubiri we na rimwe.”

Undi yagize ati:“Muri Rusororo dufite umwihariko, turabizi neza ko abantu bacu bahari kandi hari n’abantu bashobora gutanga amakuru, rimwe na rimwe bakayatanga, bwacya bakivuguruza, abandi baricecekeye…”

“Ba Nyakubahwa, cyane cyane abakuru mu nzego z’umutekano, mudufashije umwaka utaha nk’iki gihe cyangwa mbere yahoo twaba dufite ijambo ryo gushima ubundi twaherekeje abantu bacu nk’uko tumva tunezerewe uyu munsi.”

KAYISIRE Marie Solange; Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, avuga  ko  icyo ari ikibazo giteye agahinda ndetse ko hari benshi bisubiza inyuma mu rugendo rwo kwiyubaka.

Yagize ati: “Ntibyumvikana uko twamara iyi myaka yose turi mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge, twibuka buri mwaka ariko hari abantu babitse amakuru ashobora gufasha bagenzi babo kuruhuka, ariko batayatanga. Ni ikintu gikomeye, iyo mbigezeho buri gihe birananira. Uba wumva ari ubugome bugikomeza.”

UMWALI Pauline; Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, yasabye uwo ariwe wese waba ufite amakuru ku hajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kuyatanga bagashyingurwa mu cyubahiro mu nzibutso.

Yagize ati: “ Kuba hashize imyaka 29 hari imibiri y’inzirakarengane yajugunywe ahantu hatandukanye itarashyingurwa mu cyubahiro gikwiriye ikiremwamuntu ni kimwe mu bibazo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bafite. Akaba ari muri urwo rwego nshishikariza mbikuye ku mutima buri wese ufite amakuru y’ahantu hari imibiri, rwose gukoresha uburyo bwose bushoboka akahatumenyesha kugira ngo dukore igikorwa cyiza cy’ubumuntu.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruhanga rwubatse ahahoze Urusengero rw’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, rusanzwe rushyinguyemo imibiri 37 768 irimo iy’abishwe bari bahungiye muri uru rusengero no mu bindi bice birukikije.

Ku wa gatandatu, ku ya 15 Mata (04), muri urwo rwibutso hashyinguwe imibiri 82 irimo 28 yavuye mu murenge wa Rusororo, 27 yavuye muri Ndera, 25 yavuye muri Bumbogo, umubiri umwe wavanywe I Jari n’Umubiri umwe wabonetse mu murenge wa Kimironko.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Apr 18, 2023 - 09:52