GAKENKE: Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo bahawe amatara apfa atamaze kabiri

Abaturage bo mu murenge wa Mugunga baravuga ko bari bishimiye ko bari bahawe amatara yo kubonesha mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyundo nk’azabarinda abajura n’icuraburindi none bakaba bagiye kumara umwaka n’igice ayo matara ataka. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye kureba ikibazo aya matara yagize kugira ngo yongere akorwe.

kwamamaza

Amatara arimo abonesha ku muhanda yari yashizwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyundo uherereye mu murenge wa Mugunga w’Akarere ka Gakenke. Abawutuyemo bavuga ko bari bishimiye ko begerejwe iryo terambere ariko hashize igihe yarapfuye kuko aheruka kwaka bakiyashyiraho.

Umwe ati: “bakiyashyiraho yatse nk’iminsi mikeya nuko ageze aho arazima! Ubu yazimye burundu, ntabwo akora!”

Undi ati: “ayaka ni ayo munzu naho ayo hanze yazimye burundu! Bari bayatuzaniye nkayo kurinda abajura, natwe twajya hanze ntitube twasitara ku kintu. Ariko yarazimye, banagerageje kuza kuyakora byaranze!”

Abatuye uyu mudugudu bari bashyiriweho ayo mataka kugira ngo bibarinde ubujura n’icuraburindi muri uyu mudugudu w’icyitegererezo. Ariko  kuva yapfa byabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo urugomo n’ubujura. Basaba ko yakongera gukorwa.

Umwe ati: “ turasaba ngo mudukorere ubuvugizi nuko bazongere bayakore yongere yake.’

Icyakora umuyobozi w’akarere ka Gakenke, MUKANDAYISENGA Vestine, avuga ko bagiye gusuzuma icyishe aya matara bakongera kuyakora.

Ati: “tuzabirebakuko uko byagenda kose amatara agomba kwaka. Ahubwo ubwo hari ukuntu amakuru aba atatugereyeho igihe ndetse neza. Nariya matara bari barigeze  kuvuga ko ari ikibazo ngo abapfiraho, ariko ataka twakongera tukabireba ariko mperuka yarakaga.”

Kuba aya matara agiye kumara umwaka n’igice ataka nk’ibikorwaremezo byari byegereje abaturage, hari abasanga atari ugushyira mu bwingunge abaturage bo muri uyu mudugudu gusa, ahubwo kuba hari ibyagenewe gufasha abaturage kandi bikazanwa ntibikoreshwe icyo byagenewe nabyo biri mu bitera leta igihombo bidasize n’umuturage.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Gakenke.

 Jun 10, 2024 - 16:17