Gisagara-Mukindo:Aborojwe amatungo barashima ko yabakuye mu cy’icyiciro cy’abakennye.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mukindo baravuga ko ubufasha bw’amatungo bahawe bwabafashije kuva mu cyiciro cy’abakennye. Bavuga ko basigaye banigurira umwenda kandi bitarashobokaga mu mibereho bari bafite mbere. Ubuyobozi bw’Akarere bubasaba gukomeza kubyaza umusaruro ibyo bahawe, ari nako bava mu kiciro cy’abafashwa, ahubwo nabo bagafasha abandi.

kwamamaza

Beata Mukamana; umwe mu batuye mu Murenge wa Mukindo borojwe amatungo magufi akava mu bukene bukabije. Kimwe n’abagenzi be batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi, avuga ko amatungo arimo ay’ingurube n’inka yabafashije kongera umusaruro.

Ati: “Ubwo nakuyemo imirima yo guhinga, nkuramo imyenda yo kwambara kuko sinarimfite icyo nambara.”

Mugenzi we yunze murye, ati: “imaze kubyara ku munsi nakamaga litiro eshanu noneho mpitamo nti mu gitondo nzajya nshora eshatu, ebyiri zibe iz’umuryango, mpita mbona ko harimo itandukaniro .”

Emmanuel MAZIMPAKA; Umukozi muri Croix-Rouge ushinzwe itumanaho no kumenyakanisha ibikorwa byayo, avuga ko mu bufatanye bwabo, abayobozi n’abaturage ibyo bakoze byazamuye ikizere cyo kubaho k’umuturage.

Ati: “Twatanze inka 16 ariko nk’uko mwabibonye hari 7 zituwe. Hatanzwe ingurube 162, ihene 42. Ariko no muri izo ngurube zatanzwe hamaze kuziturwa 90. Hari amatsinda 16 yo kubitsa no kwizigama, no kugurizanya kuburyo hari n’inkunga abaturage bibumbiye muri ayo matsinda bagiye bahabwa, bityo n’abandi bakaza kubigiraho.”

“ ndetse hari n’ubwiherero bugera ku 170 bwubatswe, kugira ngo Croix-Rouge ikomeze kugera kuri ya ntego yayo yo gukomeza kuba umufatanyabikorwa w’inzego za leta, hagamijwe kugira ngo abaturage bakomeze bagire imibereho myiza.”

Habineza Jean Paul; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko ubufasha abaturage bahawe n’abafatanyabikorwa bwagize umumaro, kandi bakwiye gukomeza kububyaza umusaruro bakava mu cyiciro cy’abafashwa bagafasha abandi.

Ati: “Croix-Rouge u Rwanda yagaragaje ubudashyikirwa ku bufatanye n’akarere ka Gisagara kugira ngo abaturage bagire imibereho myiza. Abaturage bagiye bahabwa inkunga mu bihe bitandukanye, ubu hariho gahunda nshyashya yo kwikura mu bukene. Abahirwe aza rimwe mu buzima! Rero bakwiye gusigasira ibyo bahawe, byaba ari amazu, byaba inka …bakabigira ibyabo, bakabyitaho kugira ngo ejo, ejo bundi bibageze ku iterambere rirambye.”

Mu Karere ka Gisagara, Croix-Rouge igaragaza ko ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage ibishyizemo imbaraga, aho nko mu bijyanye n’isuku n’isukura iri kububakira umuyoboro w’amazi meza ahareshya na km 13. Uyu muyoboro ukazuzura utwaye asaga miliyoni 800 Frw.

Ibi byiyongeraho kandi n’ibyo mu rwego rw’ubuzima, aho yatanze imbangukiragutabara nk’iyahawe ibitaro bya Kibilizi ifite agaciro ka 75.000.000 Frw.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 May 26, 2023 - 09:14