Abantu 288 bamaze gutabwa muri yombi kubera ubucuruzi butemewe.

Ihuriro mpuzamahanga mu kurwanya ibyaha [Europol] ryatangaje ko rimaze guta muri yombi abantu 288 bakurikiranyweho ibyaha byo kugura no gukurisha ibiyobyabwenge mu buryo bwa magendu.

kwamamaza

Abashinzwe umutekano [Europol] batangaje ko  bakoze umukwabo ku bakekwaho gukora ubu bucuruzi butemewe maze bata muri yom bi abantu 288 bakekwaho kugurisha no kugura ibiyobyabwenge, mu gikorwa gihuriweho n’ibihugu icyenda.

Uretse abatawe muri yombi, Polisi y’Uburayi yanavuze ko muri ibi bikorwa mpuzamahanga byiswe “SpecTor”  hafashwe n’amafaranga agera kuri miliyoni 51 z’ amayero n’andi mafaranga.

Yanavuze ko: “Ibiro 850 by’ibiyobyabwenge n’imbunda 117 nabyo byafashwe.”

Iki gikorwa cyaje gikurikiye icyakozwe muri 2021 n’abapolisi b’Ubudage, aho bafashe ibikorwa remezo by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Europol, yagize ati: "Europol yakusanyije amakuru y’ubutasi ashingiye ku bimenyetso bifatika byatanzwe n'abayobozi b'Abadage."

 May 2, 2023 - 16:43