Turkey yatangaje ko Suwede imaze gutera intambwe ariko bidahagije ngo ijye muri NATO.

Turkey yatangaje ko guverinoma nsha ya Suwede yakoze byinshi kugira ngo ikemure ikibazo cy’umutekano w’ Ankara mu rwego rwo kugira ngo yemererwe kuba umunyamuryango wa NATO ariko ibyo bidahagije.

kwamamaza

Mevlut Cavusoglu; Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turkey aherutse  guhura na bagenzi be bo muri Suwede na Finlande  bagirana ibiganiro birebana no kwinjira muri NATO , bahuriye I Bucharest ku wa kabiri.

Leta ya Ankara yashinje ibi bihugu byombi byo mu majyaruguru ,  cyane cyane Stockholm , gukingira ikibaba umutwe w'Abanyakurde utemewe n'amategeko kandi ibona ko ukora ibikorwa by’iterabwoba ndetse ikomeza kwanga kwemeza ubusabe bw’ibi bihugu bwo kwinjira muri NATO nyuma y’ amasezerano yabereye i Madrid muri Kamena (6).

Imbere y’itangazamakuru I Ducharest, Cavusoglu  yagize ati: “ Uretse Suwede, ibintu bimeze neza, icyemezo ni cyiza ariko tugomba dukeneye kureba intambwe zifatika”.

“Twababwiye ko tutabonye intambwe zifatika kuri ibyo bibazo harimo no kohereza abanyabyaha  ndetse no gufatira umutungo w’izo ntagondwa.”

Nubwo bimeze bityo ariko, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Suwede, Tobias Billstrom, yavuze ko inama yo ku wa kabiri yabahaye  icyizere.

Ati: "Kandi ndagira ngo mbabwire ko numvise nishimiye iyi nama, yego, hari intambwe yatewe.Turimo gutera imbere dushyira mu bikorwa amasezerano y'ibihugu bitatu yari yasinyiwe i Madrid.”

Antony Blinken ; Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yumvikanye cyane avuga ko yizeye ko Suwede na Finlande vuba muri NATO.

Ati:“Turkey, Suwede na Finlande bifatanya mu buryo butaziguye, cyo kimwe na NATO, kugira ngo ibyo bishoboke, harimo n’ibibazo bya Turkey kugira ngo bikemurwe byimazeyo, ndetse n'impungenge z'umutekano wayo.”

"ibyo hari intambwe yatewe, kandi ndizera cyane kandi na none nshingiye ku  numvise mur’iyi minsi ishize, ko Finlande na Suwede bizahita biba abanyamuryango bashya b'iryo huriro. "

Ibihugu bya Finlande na Suwede byari byarahagaritse kujya mu masezerano runaka ajyanye n’igisilikari kuva mu myaka mirongo ishize ariko nyuma y’igitero cy’Uburusiya muri Ukraine cyatumye bisaba kuba abanyamuryango ba NATO.

Kwemererwa kwinjira muri NATO ni uko ibihugu binyamuryango byose bigomba kubyemerera ariko kugeza ubu Turkey na Hongiriya ntibiratanga uburenganzira bwo kuba umunyamuryango.

 Dec 2, 2022 - 17:06