#Kwibuka29: ihungabana mu bavutse nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi 1994 riteye inkeke.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziravuga ko muri ibi bihe by’icyumweru cy’icyunamo umubare w’abana biganjemo n’urubyiruko rwavutse nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi 1994 ari bamwe mu bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana rimeze nk’iryababonye jenoside. Kuganiriza ku mateka ya jenoside nta guca ku ruhande, izi nzego zivuga ko aribwo buryo bwiza bwabafasha kumenya ibibi byayo no kubasha kubyakira no kubyirinda.

kwamamaza

Nubwo hakozwe byinshi byerekeranye no kurwanya ubudaheranwa ku bagizweho ingaruka na jenoside yakorewe abatutsi 1994, ariko inzego z’ubuzima zivuga ko hari ikibazo gikunze kugaragara cyane cyane mu bihe byo kwibuka.

Izi nzego zivuga ko bamwe mu bana bavutse nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi nabo usanga bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana nk’abari bariho. Dr. Iyamuremye Jean Damascene; umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, avuga ko iki kibazo giteye inkeke.

Yagize ati: “Uko tugenda dukemura ibibazo bimwe na bimwe, hari ibindi bibazo bigatuma ubuzima bwo mu mutwe bugira ibibazo cyangwa bukaba ingirabahizi. Kimwe cyo ni ikintu turi kureba, tubona cyane cyane mu gihe cyo kwibuka ni ciy’abana batoya bagaragaraho ibimenyetso by’ihungabana risa n’iry’abari bari muri jenoside, cyangwa se abakorewe jenoside bagaragaza. Mu by’ukuri bakagaragaza ibyo bimenyetso kandi bari batoya , bari batarabaho igije jenoseide yabaga.”

Dr. Iyamuremye agaragagaza ko biterwa n’ihererekana ry’ihungabana hagati y’ababonye jenoside n’ababakomokaho, kandi ko bititezweko ryahita rishira burundu muri aka kanya.

Ati: “ Ni ikibazo twita nk’ihererekanya-hungabana riturutse ku babyeyi cyangwa se kuri generation imwe riganisha ku rindi. Ibi rero birashushanya ko tutibashya ko ihungabana rishobora gushira uyu munsi kubera ko rigenda rigira amashami. Rigenda rishibuka riva ku bakuru rihererekanywa no ku batoya.”

Dr. Uwihoreye Chaste; impuguke mu byo kurwanya ihungabana rituruka ku buzima bwo mu mutwe akaba n’umuyobozi w’umuryango Uyisenga ni Imanzi, avuga ko guhangana n’iki kibazo  biruseho bisaba ko gahunda za leta zo kurwanya ihungabana zagera no mu mashuri.

Ati: “nta muntu uri passively recipient ku hungabana…ku nkuru, ntabwo uwo mwana uri bwumve ayo mateka ari bwumve ko ari ibintu bisanzwe [ ahubwo]biramukoraho n’undi mwuzukuru wacu bizamukoraho. Ahubwo ni gute turibufate kugira ngo tumukoreho abane nabyo akomeze bimugire umugabo muri bwa budaheranywa.”

“ navuga ko uko kurema kw’imiryango, ugushyiraho izo gahunda, ayo matsinda …na za serivise za Minisante zose ni ingamba ziriho kugira ngo dukomeze duhangane n’ibyo bibazo. Noneho hari na program y’uko turi kujya mu bana bato, iyo kujya mu mashuli. Noneho reka tuje mu mashuli yisumbuye turebe bariya bana ese ni ibiki bari gukora noneho tubafashirizeyo…kuko ihungabana rirandura nk’uko babivuze.”

Mu ibarura ry’abaturarwanda n’imiturire ryo muri Kanama (08) umwaka ushize, ryerekanye ko urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30 y’amavuko rwihariye umubare munini w’abanyarwanda, batabonye jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Inzego z’ubuzima zigira inama yaba ababyeyi n’abandi bakuru kuganiriza abana bakabawira amateka ya jenoside batayaca ku ruhande kugirango abana bato n’urubyiruko barusheho gusobanukirwa neza ibyabayeho ko ari ubugome ndengakamere babyakire ndetse banarusheho kubyirinda no kubirinda n’abandi.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Apr 10, 2023 - 13:38