#Kwibuka29: Hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batarabona amacumbi yo kubamo.

Hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, baravuga ko nubwo nyuma y’imyaka 29 bagenda babona icyizere cyo kubaho, ariko kugeza ubu hari abatarabona amacumbi. Aba biyongeraho abubakiwe mu myaka yatambutse ariko ayo macumbi akaba yarashaje bagasaba kuvugururirwa. Minubumwe ifite mu nshingano zo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iravuga ko hari inyigo iri gukorwa igamije kumenya imiterere y’ibibazo bikigaragara mu macumbi yabo.

kwamamaza

Mu myaka 29 ishize ubwo habaga Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, abarenga miliyoni barishwe, abarokotse basigara iheruheru kuko imitungo yabo yari yasahuwe n’ababahigaga, naho iyo badashoboye gusahura irimo amacumbi bakayisenya.

Nyuma y’aya mahano, leta y’u Rwanda yakoze uko ishoboye kugira ngo buri wese abone aho kuba, ariko uko imyaka yagiye ishira, niko bamwe mu batishoboye barokotse bagendaga bagaragaza kuba ntaho bafite ho kuba, kandi byabafasha gutwaza mu rugendo rwo kwiyubaka.

Urugero ni BWIZA Ines wo mu karere ka Musanze mu murenge wa Cyuve. Avuga ko ubumuga bw’ukuboko yateye na jenoside hamwe n’ibindi bikomere afite ku mubiri, bimuzitira mu kubona imwe mu mirimoyamufasha kwiyubaka.

Bwiza avuga ko kugeza ubu abayeho acumbika, agasaba kubakirwa, ati: “Narokotse jenoside bandasa akaboko, mfite n’ibindi bikomere bitagaragara ariko ndabifite ku mubiri. Ubwo rero usanga ibyo byose bifite aho bihera kugira ngo wenda ntabona akazi, Kuba nta mbaraga mfite zo kuba nakora.”

“ubwo rero nasabaga ubuyobozi ko bwamfasha bukampa aho gutura. Niba umuntu agucumbikiye ejo ashobora no kuza akakubwira ngo mvira mu nzu kandi wend anta bushobozi waba ufite bwo kuba wakodesha.”

”Urumva nyine birababaje bikomeye, niba ntafite aho ntuye, nkaba nta kazi ngira bitewe n’uburwayi bw’akaboko mporana, wenda n’umutwe ukuntu uba urya, mfite n’umwana urwaye, urumva bigomba kugusubiza inyuma byanga bikunze kandi ugomba no kwitekerezaho.”

Ku rundi ruhande, YANKURIJE Donathile, nawe n’umwe mu batishoboye barokotse jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu dugudu wa Bwiza ho mu murenge wa Cyuve mu karere ka MUSANZE. Avuga ko n’inzu bubakiwe zikeneye gusanwa kuko zashaje.

Ati: “inzu tubamo zirashaje, amabati yarashaje, ibikoni byo ni hanze, icyumba cyanjye kigana kuri salon[uruganiriro] cyarasadutse imbere n’inyuma! Njyewe nta palafo ngira, iyo imvura iguye kuko amabati yashaje, ibitonyanga bigenda bigwa.”

“ twebwe turasaba ubuyobozi butureberera isaha ku yindi… y’uko natwe badukorera inzu nkuko bayikoreye indi midugudu bakaba bari ahantu heza. Iyo uri ahantu heza uba wumva nawe umerewe neza.”

UWACU Julienne;Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MINUBUMWE Ushinzwe Ubudaheranwa n’isanamitima, avuga ko iyi ministeri imaze iminsi iri mu bugenzuzi ku miterere y’abakeneye amacumbi bityo iki kibazo kikazahabwa umurongo uhamye mu mwaka utaha w’ingengo y’imari.

Yagize ati: “Ubwo rero iyo mibare twavanye mu ibarura twakoze, nitumara kuyisesengura nibwo mu mwaka w’ingengo y’imari uzatangira mu kwa 7, noneho tuvuge ngo niba ari 600 cyangwa 800 twubakira cyangwa dusanira ni aba ng’aba kuko  nibo twavanye muri ya mibare twakuye kuri terrain.”

Ni mu gihe nanone Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu MINUBUMWE, ivuga ko buri mwaka hari ingengo yimari igenerwa ibikorwa byo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kubona amacumbi.

Muri uyu mwaka w’ 2022/2023, hatanzwe ingengo y’imari ya miriyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda zirikwifashishwa mu kubaka inzu 691 n’ibikoresho byazo, zikaba zigomba kugeza mu kwezi kwa 6 uyu mwaka zabonetse.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Apr 11, 2023 - 12:27