#Kwibuka29: Barashima kubw’ urwibutso rw’abazize jenoside yakorewe Abatutsi baguye Biryogo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarugenge hamwe n’abarokotse jenoside bo muri uwo murenge wo mu karere ka Nyarugenge barashimira inzego zitandukanye kubw’uruhare babigizemo kugirango uyu munsi nyuma y’imyaka 29 jenoside yakorewe abatutsi ibaye, uyu murenge ube ufite urwibutso rw’abazize jenoside yakorewe abatutsi baguye mu cyahoze ari secteur ya biryogo, n’imbibi zayo. Abayobozi mu nteko nshingamategeko y’u rwanda bavuga ko kuba aho hafunguwe ku mugaragaro urwibutso rw’abazize jenoside, abahatuye badakwiye kurubona nk’urukuta rwanditseho amazina gusa, ahubwo ko ruje ari igisubizo ku babyifuje n’ umuti ku barokotse.

kwamamaza

Ku wa mbere ku ya 10 Mata (04) nibwo by’umwihariko urwego rw’umurenge wa Nyarugenge habaye igikorwa cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bari batuye mu cyahoze ari segiteri ya biryogo.

Ni umuhango watangijwe no gufungura ku mugaragaro urwibutso rwanditseho amazina y’abazize jenoside barenga 400, rukaba ruherereye mu kagali ka Rwampara muri uwo murenge.

MUREKATETE Patricie; umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa nyarugenge, yagize ati: “ imyaka 29 irangiye nta rwibutso twari dufite hano mu murenge wa Nyarugenge. Byajyaga bitubabaza cyane kuko twajyaga kwibukira mu murenge wa Nyamirambo. Ariko uyu munsi reka mvuge ngo ndashima abafatanyabikorwa batandukanye, ndashima ubuyobozi bw’Akarere butadutereranye, ndetse bwashyigikiye icyufuzo cy’abacitse ku icumu muri uyu murenge cyo kuba tugeze ku rwego rwo kugira aho twibukira.”

 “ iki ni ikintu cyashimishije abacitse ku icumu bo muri uyu murenge. Rero turashima ubufatanye bwagaragaye kugira ngo tube dufite aho twibukira.”

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo muri uwo murenge bavuga ko koko urwibutso rwari rukenewe.

Umwe ati: “Ninjyewe wari umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Nyarugenge, hanyuma bikaba ngombwa ko dutekereza kuri iki kintu nk’abacitse ku icumu cyo kutagira urwibutso muri uyu murenge noneho tugahora tubisaba, tubisabaa kugira ngo inzego zidufashe kugira ngo natwe tubone urwibutso, ahu kugira ngo tujye tujya gusembera ahandi. Ariko birangira abayobozi baje kutwumva badusaba ko dukora inyandiko zigaragaza naho twashyira izo monuments.”

“ rero twifuzaga ko monument yajya hano no ku kagari ka Rwampala ariko mu cyahoze ari segiteri Biryogo.”

Undi ati: “ byatubabazaga cyane kuba twibuka muri rusange nta rwibutso dufite. Twibukaga ariko dufite iyo ntimba kuko twari dukeneye urwibutso rw’umwihariko kuko hariya urwibutso ruri haguye abantu benshi.”

Gusa Sheikh Moussa Fasil Harerimana; visi perezida w’inteko nshingamategeko umutwe w’abadepite, avuga ko biba byiza ubuvugizi nkubwo iyo bushyizwe mu bikorwa.

Ariko asaba abarubonye kutarufata nk’urukuta rwanditseho amazina gusa, ati: “bisaba ku ivuga, abantu bakabiganira. Ibyo rero kugira ngo babyihutishe nubwo bihenda bishaka ubuvugizi noneho abantu bakabiganiraho kandi abantu ntibabone ko urwo rwibutso ari ikibambasi kiba kiri aho ngaho, n’inyuguti bashyizeho bandika amazina y’abantu. Ahubwo urwibutso bakarubonamo umuti kuri wawundi uhungabana, uvuga ngo abanjye nta gaciro bahawe. Urwibutso bakarubonamo umurwaza…”

Inzego zitandukanye z’ubuyobozi zivuga ko gukora ubuvugizi no kwatura abantu bakavuga yaba ibikiri nk’imbogamizi bibangamiye imibereho y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ibindi bitandukanye biba igisubizo kandi uko iminsi iza bigenda bikemuka.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Apr 11, 2023 - 06:31