#Kwibuka29: 11 Mata (04) 1994: Bimwe mu byaranze iyi taliki muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ku itariki ya 11 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwicanyi bwakomeje gufata umurego mu bice bitandukanye by’igihugu. Ni na wo munsi ingabo za Loni zatereranye Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, ndetse hishwe n’abandi bari hirya no mu gihugu.

kwamamaza

Umutwe w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zo mu Bubiligi zasize abatutsi barenga 2000 bari bawuhungiyeho mu ishuri rya ETO-Kicukiro, kandi nta bundi butabazi bafite.

Uyu munsi ni wo kandi Interahamwe n’abandi bahutu baturutse muri Komini Murambi yose bateye kuri Kiliziya ya Kiziguro ahari hahungiye abatutsi bagera 5 500.

Icyo gitero cyari kiyobowe na Gatete Jean Baptiste, wahoze ari Burugumesitiri wa Murambi ndetse n’abandi bari abayobozi  icyo gihe hamwe n’abasirikare.

Abo bicanyi bategetse abapadiri n’ababikira kwitandukanya n’Abatutsi bagombaga kwicwa. Abasirikare barashe amasasu ndetse batera na za gerenade mu kiliziya yuzuyemo impunzi z’Abatutsi, mugihe abaturage n’Interahamwe bicishaga ibikoresho bya gakondo. Abari bakirimo akuka babajugunye ari bazima mu cyobo cya metero 50 cyari cyaracukuwe mbere hafi ya kiliziya.

Kuri iyi tariki kandi nibwo Guverinoma y’Abatabazi yimuriye ibirindiro byayo i Gitarama muri RIAM, mu gihe Ingabo za FPR -Inkotanyi zari zimaze gufata uduce tw’ingenzi twa Kigali, turimo n’umusozi wa Rebero.

Icyo gihe humvikanye amatangazo acicikana, avuga ko amahoro yabonetse mu gace ka Ngororero, bityo ko Abatutsi bihishe bose bava mu bwihisho bagasanga abandi ku biro bya Sous-Perefegitura. Icyo gihe Abatutsi bari barokotse ubwicanyi bose bahuriyeyo maze Interahamwe zirabica zirabarangiza, ntihagira n’umwe urokoka.

Kuri iyi taliki kandi, abatutsi barenga 35 000 biciwe muri Rukumberi ndetse no mu nkengero zaho.

Icyo gihe kandi, nibwo Interahamwe zifatanije n’impunzi zari zarakuwe mu byabo n’intambara yo muri 1990, zishe abatutsi barenga 425 muri Segiteri ya Mutete, Kimisugi, Muhororo, na Rurama muri komini Buyoga. Icyo gihe abatutsikazi bari barashatse abagabo b’abahutu nabo barishwe. Nyuma y’icyumweru, ingabo za FPR Inkotanyi zahise zifata ako gace zirukana Interahamwe n’abandi bicanyi.

Kuri iyi taliki ya 11, Impunzi z’abatutsi zari zahungiye mu ishuri rya CERAI Nyamata zishwe n’Interahamwe. Ni wo munsi kandi impunzi nyinshi z’abatutsi zageze ku Kiliziya ya Nyamata harimo n’izarokotse ubwicanyi bwo muri CERAI i Nyamata.

Kuri iyo tariki, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Willy Claes, yabonanye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye amubwira ko u Bubiligi buri gukura ingabo zabwo mu mutwe w’ingabo za UNAMIR wari ushinzwe kugarura amahoro mu Rwanda.

Abatutsi bagera ku 3000 bari bamaze gutereranwa n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, bajyanwe kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro ku mabwiriza yatanzwe na Colonel Leonidas Rusatira. Kuri uwo munsi nibwo Ingabo za FPR Inkotanyi zabashije kurokora abagera kuri 97.

Mu Murenge wa Ngoma ku musozi wa Busizi no mu Murenge wa Mbogo, mu gishanga ku kibuga cy’umupira, hiciwe Abatutsi. Iyi mirenge ikaba iherereye mu Karere ka Rulindo magingo aya.

Ikindi kandi, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Muganza, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru, barishwe bose.

Impunzi z’Abatutsi zigera ku 30 000 ziturutse muri za Segiteri Mata, Rwamiko, Gorwe, Gisororo na Matyazo zahungiye kuri Paruwasi ya Kibeho

Kuva kuri 11-15/04/1994, abatutsi biciwe ahitwaga Segiteri Zoko, muri Selile ya Merezo, ku ishuri ribanza rya Nyamabuye, ku Gitare n’i Kavumu (ubu hubatse Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi) mu Karere ka Gicumbi.

Ibindi byaranze iyi tariki:

  • Abatutsi bari bahungiye mu Iseminari Nto ya Ndera, barishwe.
  • Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya EER Gahini (mu Karere ka Kayonza).
    Hishwe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Muganza muri Perefegitura ya Gikongoro.
  • Hishwe Abatutsi i Rubona muri Nkungu (Cyangugu).
  • Hishwe Abatutsi b’i Rugali muri Macuba-Karambi (Nyamasheke) bicirwa Paruwasi Gatulika ya Hanika.
  • Hishwe Abatutsi b’ i Muyange muri Nyabitekeri bicirwa kuri Paruwasi Gatulika ya Muyange.
  • Hishwe Abatutsi benshi ku biro bya superefegitura ya Busengo (Gakenke).
 
 Apr 12, 2023 - 13:23