Kutanywa imiti nkuko babisabwa na muganga bishobora guteza ingaruka zirimo n’urupfu!

Abakora mu nzego z'ubuzima barakangurira abanyarwanda gukurikiza inama za muganga, cyane cyane bakanywa imiti bakayimara nkuko baba babisabwe na muganga. Ni mu gihe abantu batandukanye bemereye Isango Star ko akenshi imiti bahabwa iyo bagiye kwivuza batayimara ndetse n’amasaha yo kuyinyweraho batayakurikiza uko babisabwe.

kwamamaza

Ubusanzwe, iyo umuntu yumva hari ikitagenda neza mu buzima bwe, asabwa kugana muganga akamufasha kumenya icyaba kibyihishe inyuma, nyuma yo kugaragarwaho uburwayi akamuha imiti.

Nimugihe imikoreshereze yayo kuri benshi mu banyarwanda ikemangwa, nk'uko bitangazwa na bamwe mu baturage baganiriye n’ Isango Star. Bavuga ko  yaba icyo kumara imiti cyangwa kuyinywera amasaha baba bahawe na  muganga bigora benshi.

Umwe yagize ati : « Nkubwije ukuri, nyine hari imiti baba bagomba kwandikira umurwayi aba agomba gutahana. Ubwo rero mva kwa muganga numva norohewe kubera ko nta wundi mba mfite unkurikirana, njyewe nyinywa uko nshaka ! iyo nshaka ndayihorera, ubwo nyine biba birangiye. »

Uyu muturage avuga ko nta kindi akoresha iyo miti aba yahagaritse, ati : «  nta kindi, ubwo ndayijugunya ! none nayimaza iki  kandi mba nakize?. »

Undi muturage yunze murya mugenzi we , ati : « Hari ababikora bagera mu ngo zabo bagaheruka iyo banywereye kwa muganga ! noneho indi bagashyira ku ruhande. Yaba anywa agacupa, akajya kukanywa yibagiwe yuko afite imiti ! ibyo bibaho cyane. »

«  abatayimara nyine barahari, ndababona ! indi myitwarire itari myiza ni uko batayinywera ku gihe noneho muganga akaba yakubwira ngo ibinini ubinywe mugitondo, wenda saa moya cyangwa saa kumi n’ebyiri noneho warangiza ukabyimywera saa tatu, saa yine ! »

Nubwo abarwaye bamwe bakunda kugaragaza iyi myitwarire yo kutubahiriza inama za muganga, bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’iyi miti mu mubiri w'umurwayi, nk’uko bitangazwa na Dr. Deborah Abimana; Umuyobozi mukuru w'ibitaro by'akarere ka Nyarugenge.

Dr Abimana asaba  abantu bose bajya kwa muganga kujya bakurikiza inama bahabwa, ati : «Kujugunya imiti ni ingaruka zikomeye cyane kuko twize igihe imiti iba igomba kumara, niba umuntu twamuhaye imiti y’iminsi itanu nuko akayinywa ibiri akarekeraho ntabwo byaba bihagije. »

«  icyo dushishikariza abo duha imiti ni uko bayifata neza. » 

 Ku ruhande rw’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kurwanya indwara CDC (Center for Disease Control and Prevention) kivuga ko kudafata imiti neza nk'uko wabisabwe na muganga, bishobora kugira ingaruka zirimo:

  • Kuba imiti yajyaga ikuvura itazongera kukuvura (Drug resistance),
  • Kuba wakwangirika zimwe mu ngingo z’ingenzi zo mu mubiri nk’impyiko, umwijima, umutima n’izindi zitandukanye
  • Ndetse bishobora ku kuviramo uburwayi bw’igihe kirekire cyangwa urupfu.

Iki kigo kandi kinagaragaza ko mu barwayi ijana, abari hagati ya 30 na 50 muribo y’abadafata imiti neza nk'uko muganga aba yayibandikiye. Abo bibaviramo uburwayi bw’igihe kirekire ndetse no kunanirwa kuvurwa n’iyo miti, mu gihe abangana na 125 000 bapfa buri mwaka bitewe no kudafata imiti neza nkuko baba bayandikiwe na muganga.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Feb 13, 2023 - 06:29