Ubushobozi buke n'ibura rya serivise z'ubuzima bikomeje gukoma mu nkokora gahunda yo kurwanya SIDA

Raporo nshya ya ONUSIDA yagaragaje gusubira inyuma gukomeye mu kurwanya VIH/Sida ku rwego rw’isi, mu gihe ibura ry’amikoro, guhagarara kwa serivisi z’ubuzima n’izamuka ry’ubwandu bishyira mu kaga intambwe z’ingenzi zagezweho mu myaka yashize.

kwamamaza

Muri iki gihe birasa naho Isi yongeye kwinjira mu gihe cy’akazi katoroshye ko guhangana na VIH/SIDA, nubwo ubushakashatsi n’ubumenyi bushya bigaragaza icyizere mu kuvura no gukumira ubwandu.

Raporo ya vuba ya ONUSIDA yerekana ko ubushobozi bwo guhangana n’iki cyorezo buri gusubira inyuma ku rwego ruteye impungenge.

Winnie Byanyima, Umuyobozi Mukuru wa ONUSIDA, yavuze ko “uku gusubira inyuma ari ko kubayeho kunini mu kurwanya VIH mu myaka mirongo ishize.”

Ikinyamakuru RFI cyatangajr ko raporo nsha igaragaza ko mu bihugu 13, umubare w’abatangira imiti ya ARV wagabanutse, mu gihe mu bihugu nka Ethiopia na Repubulika ya Demokarasi ya Congo byugarijwe n’ibura ry’ibikoresho n’imiti birimo ibipimo byo gupima n’imiti yo kuvura.

Naho muri Nigeria, gutanga udukingirizo byagabanyutse ku kigero cya 55%, naho imiryango y’abaturage iyobowe n’abagore irenga 60% ikaba yarahagaritse ibikorwa byayo bijyanye na serivisi z’ubuzima kubera igabanuka ry’amikoro.

Ku rwego rw’isi, abantu miliyoni 40.8 babana na VIH, naho miliyoni 1.3 banduye umwaka ushize. Mugihe  miliyoni 9.2 zitabasha kubona imiti ya ARV, mu gihe Global Fund yakusanyije miliyari 11 gusa mu 18 yari ikeneye. Ibi bikaba bishyira mu kaga imishinga myinshi yo kurwanya Sida, malaria na TB, ndetse bikaba binarenze icyegeranyo cy’amikoro yo mu 2022.

Nubwo hari intambwe zifatika mu bushakashatsi nko ku miti ya ARV ifatwa buri mezi abiri n’urukingo rwa PrEP rutangwa kabiri mu mwaka, izi mpinduka zishobora kudashyirwa mu bikorwa mu bihugu bikennye bitewe n'ibura ry’amikoro.

Yazdan Yazdanpanah wo muri ANRS-MIE avuga ko hari “imbaraga ebyiri zidahwanye: iterambere ry’ubumenyi n’ugutakaza ubushobozi bwo kurishyira mu bikorwa.”

Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara u Rwanda riherereyemo, ifite 60% by’abanduye ku isi, ni yo iri mu kaga kurusha ahandi kuko ibikorwa byo gupima, gutanga udukingirizo no kwakira serivisi zijyanyr nabyo bikomeje kugabanuka.

ONUSIDA isaba ko ubufatanye mpuzamahanga bwakongera imbaraga, kuko iyo ntambwe nidaterwa, isi ishobora kubona izamuka rishya ry’imibare y'abanduye cyangwa abarwaye iki cyorezo mbere ya 2030.

@Rfi

 Dec 1, 2025 - 10:32