Ese koko urushako ni ishuri ry’ubuzima?

Ese koko urushako ni ishuri ry’ubuzima?

Mu mibereho ya buri munsi, abantu benshi uzumva bakunze kuvuga ko "urushako ari ishuri ry’ubuzima." Ni imvugo imaze kumenyerwa, ariko iyo ubirebye neza, usanga iyo mvugo ifite uburemere burenze uko ivugwa.

kwamamaza

Kuba umugabo n’umugore bahitamo kubana ubuzima bwabo bwose, si ugusangira ibyishimo gusa, ahubwo ni urugendo rwuzuyemo amasomo, ibigeragezo n’impinduka zihoraho.

Mu ntangiriro z’urushako, akenshi habamo ibyishimo byinshi n’ibyiringiro,aho buri wese aba yiteze ubuzima bwiza, urukundo rutagabanuka n’ituze rihoraho. Ariko uko iminsi igenda ishira, ni bwo batangira guhura n’ukuri kw’ubuzima: gutandukana mu bitekerezo, ibibazo by’ubukungu, inshingano zo kurera abana, ndetse n’ihindagurika ry’amarangamutima.

Aha ni ho benshi bahera bavuga ko urushako ari ishuri,kuko aho kwigira ku ntebe y’ishuri, abashakanye bo bigira mu buzima nyabwo bikabasaba ko bagira kwihangana,kubabarirana,kuganira,ndetse no kumvikana. Umugabo ashobora kwiga uko yakwitaho umugore we,umugore na we akiga uko yakwihanganira ibihe bikomeye no gushyira imbere inyungu z'umuryango.

Hari n’abavuga ko urushako rutigisha buri wese mu buryo bumwe. Hari abinjira muri uru rugendo bafite ubumenyi bucye ku buzima bw’urugo, ariko ko uko imyaka igenda ishira bagakura, bagahinduka abantu bafite ubushishozi n’ubwenge bukiyongera.Ku rundi ruhande, hari abashobora kugumana amakimbirane n’imyumvire ituma batagira icyo biga, bigatuma urushako rwabo ruhora mu bibazo.

Abahanga mu mibanire bagaragaza ko urushako rutuma umuntu amenya byinshi kuri we ubwe,ko ari ho umenya uko witwara mu bihe bikomeye, uko wakira kunengwa cyangwa gushimwa, n’uko ushobora gukemura ibibazo bitandukanye. Mu by’ukuri, urushako rugaragaza imbaraga n’intege nke z’umuntu ku buryo budasanzwe.

Nubwo bimeze bityo, si buri wese wemera ko urushako ari ishuri. Hari abavuga ko ari inshingano isaba kwitegura bihagije mbere yo gufata umwanzuro kuko kutitegura bishobora gutuma aho kuba ishuri ryo kwigiramo, riba isoko y’ibibazo n’agahinda.

Icyakora, iyo urushako rufashwe nk’ahantu ho kwigira no gukura, rushobora guhinduka isoko y’ubwenge n’iterambere. Abashakanye bashobora kubaka ubuzima bushingiye ku kumvikana no gufashanya, aho buri wese afasha undi gukura no kugera ku ntego ze.

Kuvuga ko urushako ari ishuri ry’ubuzima rera s'imvugo gusa,n'ukuri kugaragarira mu buzima bwa benshi. Ariko iryo shuri ntiryigisha ku buryo bumwe kuri bose,kuko ryigisha abemera kwiga, guhinduka no gukura binyuze mu byo bahura nabyo buri munsi.

By Diane Batsinda.

kwamamaza

Ese koko urushako ni ishuri ry’ubuzima?

Ese koko urushako ni ishuri ry’ubuzima?

 May 8, 2026 - 16:45