
RIB iraburira abatangiza n’abishora mu bucuruzi bw’amafaranga buzwi nka pyramid
Apr 16, 2024 - 09:09
Mu gihe Leta y’u Rwanda iburira abatangiza n’abishora mu bucuruzi bw’amafaranga ibi bizwi nka pyramid, ivuga ko ari icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, abigeze kubijyamo bavuga ko ahanini biterwa n’ubushomeri no gushaka gukungahara byihuse. Impuguke mu bukungu zo zisanga Leta ikwiye kujya ibanza gusobanurira abaturage no kubahugura kumikorere n’imikoreshereze y’amafaranga kuko iyo umuturage ahombye n’igihugu kiba kibihomberamo.
kwamamaza
Ni ibikorwa ngo bibyara inyungu, aho bagusaba gushora amafaranga runaka bakajya bakungukira mu gihe gito ngo ariko wazana abandi bantu, mu mafaranga bashoye nawe bakaguhaho.
Abigeze kubijyamo cyangwa bahura n’ababwira ngo babijyemo bavuga ko ahanini ubushomeri aribwo butuma na ducye bafite badushyiramo biteze inyungu z’umurengera.
Umwe ati "barabanza bakakubaza ngo ufite akazi yakumva ntako akakubwira ko hari amahirwe yakuboneye kandi wabona amafaranga mu gihe kirambye, ni ubushomeri butuma bajyamo, gushaka gukira vuba no kubura akazi nibyo bibitera".
Undi ati "iyo babigusobanuriye uba wumva ari ibintu by'inyungu, ugasanga niba ushoye ibihumbi 300 bakubwira ko uzunguka nk'ibihumbi 600 cyangwa ibihumbi 900, wumva harimo inyungu ifatika imeze neza".
Mu mboni z’abarebera hafi ibijyanye n’ubukungu bavuga ko ibikorwa nk’ibi aba ari uburiganya kandi bihungabanya ubukungu bw’igihugu, bagasanga leta ikwiye kujya ihugura abaturage ku micungire y’amafaranga.
Stratton Habyarimana impuguke mu bukungu ati "ni ibintu byuburiganya, akenshi ni ibintu bishyirwaho n'abantu bashaka kwikirira kugiti cyabo ugasanga bashaka gukira kubera ko bashutse abandi bantu kugirango babijyemo nabo, abenshi baba bafite udufaranga duke bashaka kugirango barebe ko hari ikintu bashoramo kikababyarira inyungu kandi mu gihe ayo mafaranga baramutse bagize ikindi kintu bayakoresha bishobora kubagirira inyungu kuribo ubwabo, ubukungu bw'abaturage nibwo bugeraho bukaba ubukungu bw'igihugu, Leta yakomeza guhugura abantu kubakangurira gufungura amaso bakamenya ibintu biri kuza mbere yo kubyisukamo niba ari byiza cyangwa bibi".
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko abantu badakwiye gushora amafaranga muri ibi bikorwa, rukanaburira ababikora ko bakurikiranwa n’amategeko kuko bigize icyaha cyo kwigwizaho umutungo w’undi hakoreshejwe uburiganya.
Murangira B.Thierry umuvugizi wa RIB ati "ni ibyaha byo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, umuntu akagushuka akagukuraho amafaranga ukayamwihera yakwijeje ikintu runaka, noneho ikintu bakurikira cyane ni inyungu z'umurengera bababwiramo, ababikora batekereze ko ubutabera bwabageraho, hari abahanwe, tuzagumya tubakurikirane uko bizagenda kose ntabwo ibikorwa by'ububeshyi twabyemera mu Rwanda".
RIB itangaza ko kuva muri 2018 kugeza 2023, ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya byakurikiranywe n’ubutabera ari 10,317.
Banki nkuru y’U Rwanda BNR igaragaza ko ubu bucuruzi burimo ingorane nyinshi zirimo kutarengerwa n’amategeko, ubujura n’ingorane zo guhomba, no kudakorera mu mucyo.
Inkuru ya YASSINI Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


