Kuki hari abanyarwanda basaba ikimenyetso cyo gutandukanya imbwa zikingiwe n’izidakingiwe?

Hari Abanyarwanda basaba ko hashyirwaho uburyo bwo kumenya imbwa ikingiwe cyangwa idakingiwe igihe bahuye nayo mu rwego kwirinda. Nimugihe ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, kigaragaza ko abantu 500 kugera ku 1000 mu Rwanda barumwa n’imbwa zikekwaho kugira virus itera ibisazi by’imbwa buri mwaka. Icyakora RBC ivuga ko ku bufatanye n’inzego zibifite mu nshingano hagiye gushakwa igisubizo kuri icyo kibazo.

kwamamaza

Hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu masaha y’ijoro usanga hakigaragara imbwa zigendagenda. Ibi bituma bamwe mu Banyarwanda bagaragaza amakenga n’impungenge, aho bavuga ko bashobora kwisanga basagariwe n’imbwa idakingiye, ikaba yabanduza virus y’ibisazi zigendana.

Ababivuga basaba ko hashyirwaho ikimenyetso cyambikwa imbwa yakingiwe iyi Virus, kikayitandukanya n’itarakingiwe.

Umwe yagize ati: “kuba utahura nayo ngo uvuge ngo iyi irakingiye, iyi ntabwo ikingiye nabyo ni ikibazo gikomeye pe! uragenda noneho kwa kundi imbwa iba yasaze igenda mu muhanda, ishobora kuruma umuntu ikamutera ibisazi cyangwa se ikamutera izindi ndwara.”

“mbona nka kuriya bakingira inka bakayishyiraho iherena, n’imbwa bayishyiraho ikimenyetso ku buryo muhura ukavuga uti ‘iyi irakingiye’, cyangwa se “ iyi ntabwo ikingiye’ maze bikakorohera kubitandukanya.”

 Uyu kimwe n’abandi baganiriye n’Isango Star, bahamya ko bene izi mbwa zihari ndetse hari n’ubwo usanga hari imodoka ziba zishaka kugonga nk’izageze mu muhanda.

Basaba ko hashyirwaho ingamba zafasha igihe imbwa nk’iyo yaba iriye umuntu.

Icyakora Radislas NSHIMIYIMANA; ukuriye ishami ry’indwara zititaweho uko bikwiye muri RBC, avuga ko bagiye gushaka umuti w’iki kibazo, ariko agasaba abatunze imbwa kuzikingiza.

Ati: “izi mbwa zba ziriwe ku gasozi, akenshi usanga arizo zanduza izindi ziba zirirwa mu rugo. Rero ni ukuzikingiza buri mwaka, kuko kugira ngo ubusabwe buyishyiremo bisaba ngo bongere bayikingire.”

“icyo wenda twazakiganiraho n’izindi nzego nka RAB ifite mu nshingano ibijyanye no gukingira imbwa. Ibijyanye no gushyirwaho ikimenyetso kikaba cyashyirwaho. Ibyo byazarebwa, igishobora gukoreshwa noneho hakarebwa icyo bahita bamenya ko imbwa yakingiwe.”

Mu Rwanda, ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko mu bantu 100, 78 muribo bajya kwivuza kwa muganga bariwe n’amatungo, ndetse 70 muri abo bajya kwivuza baba bariwe n’imbwa.

Nimugihe ku isi yose, indwara y’ibisazi by’imbwa ihitana abantu bari hagati ya 26,000 na 59,000, aho abarenga 95% muri abo babarizwa ku mugabane wa Afurika n’uwa Aziya.

@ INGABIRE Gina/Isango Star-Kigali

 Mar 24, 2025 - 12:43