
Kujyayo nta viza uzajya usabwa: Leta y'u Rwanda yemeje amasezerano y'ubufatanye na Antigua and Barbuda
Jul 23, 2025 - 11:17
Leta y’u Rwanda n’iya Antigua and Barbuda, zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, bemeranya gukuriraho viza abaturage b’ibihugu byombi batunze pasiporo z’ubwoko bwose, zirimo izisanzwe n’iza dipolomasi, hagamijwe kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe aboneka ku mpande zombi.
kwamamaza


Antigua na Barbuda ni Igihugu cyo mu birwa byo mu Burasirazuba bwa Caraïbe, kigizwe n’ibirwa bibiri, ikinini giherereye mu burasirazuba bw’Inyanja ya Caraïbe, mu itsinda ry’ibirwa rizwi nka Lesser Antilles, gituwe n’abaturage barenga ibihumbi 90, aho benshi batuye ku kirwa cya Antigua kurusha Barbuda.
Iki gihugu giherereye ahahurira Inyanja ya Caraïbe n’Inyanja ya Atlantika, mu burasirazuba bwo hepfo ya Puerto Rico, kikaba kiri hafi y’ibindi bihugu nka Guadeloupe, Dominica na Saint Kitts na Nevis.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


