Kudasobanukirwa amategeko bituma hari abatemera imikirize y'imanza

Mu gihe abaturage bishimira ko Umuvunyi mukuru abegera akabakemurira ibibazo byabo byananiranye gukemurirwa mu nzego z’ibanze no mu manza, urwego rw’Umuvunyi rusanga impamvu nyamukuru ituma ibibazo bitinda gukemuka ari ukudasobanukirwa n’amategeko kuri bamwe mu baturage no kutemera imikirize y’urubanza, rugasaba ko abaturage bahugurwa ku bijyanye n’amategeko.

kwamamaza

Muri gahunda urwego rw’Umuvunyi rwatangiye yo kwegera abaturage no gukemura ibibazo byabo , ubuyobozi mu nzego zibanze buvuga ko inshingano zabwo zigarukira mu gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inzego z’ubutabera bityo bishimira ku Umuvunyi mukuru amanuka akagira ibyo abafasha kuko afite n’ubushobozi bwo gusubirishamo urubanza mu gihe hari uwo bigaragaye ko yarenganyijwe.

Shema Jonas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana, mu karere ka Gasabo ati "mu bibazo twebwe inzego z'ibanze twakira ibyinshi byibanda mu guhuza abantu ariko hari igihe guhuza abantu bidashoboka bikajya mu nkiko, urwego rw'umuvunyi rwo rufite byose, rushobora no gusubirishamo urubanza rwaciwe n'inkiko bakarusubirishamo ku mpamvu z'akarengane, twebwe inshingano yacu igarukira mu gushyira mu bikorwa ibyemezo by'ubutabera".     

Hari abasanga iyi gahunda ikomeje gutanga umusaruro kuko ngo hari ibibazo biba bitarabashije gukemurirwa mu nzego z’ibanze ndetse n’ibimaze igihe kirekire bitarabonerwa umuti.

Umwe ati "hari ibibazo byinshi twajyaga tugira ariko tukabura inzira tubinyuzamo nko mu rwego rw'amategeko, urwego rw'ibanze rurabikemura ariko hari ibibananira bisaba ko urwego rw'umuvunyi rubunganira tukagira izindi nzira twacamo kugirango bikemuke, bitanga umusaruro kuko iyo badusobanuriye biratunyura".  

Umuvunyi mukuru Hon. Nirere Madeleine, avuga ko kuba hari imanza zishobora gutinda, ahanini biterwa no kudasobanukirwa amategeko kuri bamwe mu baturage kuko hari n’abatemera imikirize y’urubanza.

Ati "imyumvire ku matageko ubona uburana agatsimbarara kubyo avuga ariko amategeko avuga ibindi, bakeneye kwigishwa no kujijuka, n'abatsindwa imanza harimo abatemera ko batsinzwe rimwe na rimwe umuntu aba agomba no kwemera imikirize y'urubanza, abaturage bajye babanza babikemure mu miryango nibinanirana bitabaze inzego z'ibanze ariko bahere hasi, ariko kuvuga no ugiye munkiko uratsinzwe urongeye usubiye mu nzego z'ibanze ntabwo bikunda".

Hon. Nirere Madeleine asaba abaturage gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane bukorewe mu muryango mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yemeje Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko nk’umwimerere w’Abanyarwanda ufite inkomoko mu muco n’amateka byabo.

Usibye no kuba ari ihame riri mu itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, ko ari ngombwa gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye, gushyiraho Politiki y’igihugu yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko bigaragara no muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST 1).

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Mar 27, 2024 - 09:47