Kubera inzara iri hanze, Abaturage barasaba ko n’ ibiciro by’ibiribwa ku isoko byagabanyuka.

Abaturage barasaba ko gufashwa ibiciriro by’ibiribwa bikagabanuka kuko bugarijwe n’inzara. Ni nyuma yaho ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigabanuka ariko iby’ibiribwa kw’isoko bigakomeza gutumbagira. Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) kiravuga ko ibiciro kw’isoko bitahita bigabanuka ako kanya gusa gitanga icyizere ko bizagabanuka.

kwamamaza

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byongeye kugabanuka nk'uko byagenze mu mezi abiri ashize.

Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye igihugu akamaro [RURA] rwatangaje ko kuri ubu igiciro cya Lisansi  cyagabanutseho amafaranga 44 bityo kitagomba kurenga 1528 Frw kuri Litiro. Nimugihe icya Mazutu cyagabanutseho 16, kitagomba kurenga 1518 Frw kuri litiro imwe.

Ku rundi ruhande, iyo utembereye hirya no hino ukaganira n’abaturage, usanga benshi bibaza impamvu iyo ibikomoka kuri peteroli bigabanutse ibiciro byibiribwa kw’isoko bitagabanuka.

Mu gusibanura impamvu ibitera, Kwizera Seth; impuguke muby’ubukungu yagize ati: “Ingaruka bigira ntabwo ihita igaragara ako kanya kubera ko nk’ubu hari ibintu biri ku bubiko [depot] biri gucuruzwa, ibyinshi ari n’ibituruka mu mahanga usanga byaraje wenda bizacuruzwa mugihe cy’amezi nk’atatu! Ibyo rero niba byararanguwe hakoreshejwe ubwo bwikorezi bw’amakamyo n’iki bikoresha ya essence na ya mazutu yahendaga, ibyo biracyacuruzwa habazwe ikiguzi cy’igicuruzwa kiri hejuru.”

Yongeraho ko “icya kabiri, buriya kugira ngo igiciro kigabanuke cyangwa kizamuke, ntabwo aba ari igiciro cya mazutu cyangwa essence, haba hari ibindi izindi facteurs. Nk’ubu tuvuga izamuka ry’ibiciro rihari ariko noneho hari imihindagurikire y’ikirere. Ikibikwereka ni uko hari n’ibyo duhinga iwacu byahenze, bikanahenda naho biri bitanavuze ngo byabanje gutegerwa!ibyo birahita bijyana n’imiterere y’abacuruzi kuko kumubwira ngo igiciro cyagabanyutse, ntabwo bimworohera nko kuvuga ngo yakizamuye.”

“ Hari igihe n’abantu bafata ibintu bakabanza babibika kugira ngo bise n’ibibuze ku isoko bikomeze bihende. Niyo mpamvu inzego za leta zibikurikirana.”

Nubwo bimeze bityo ariko, abaturage bagaragarije Isango Star ko bifuza ko ibiciro by’ibiribwa ku isoko byagabanuka kuko n’ibikomoka kuri petrol biba byagabanutse.

Umwe yagize ati: “inzara itugeze kure, ntabwo bikimeze nka mbere! Twasaba ko [ibiciro]ibiribwa byagabanuka kubera ko n’iby’ibikomoka kuri pereroli byagabanutse, nabo bagabanya iby’ibiribwa kuko batagikoresha depanse nini cyane!”

“ nkurikije uko ibintu bimeze hanze, abantu barashonje n’imari ntazihari! Nk’ubu voka dushobora kuza tukayirangura ku mafaranga 300, tukayicuruza amafaranga 500! Twebwe nk’abantu bahaha, niba ibiciro byaragabanutse kuri peteroli n’abazana imari bakagombye kugabanya ibiciro.”

“mutuvuganire ibintu bijye mu buryo, natwe tubone imbaraga dukorere igihugu.”

Icyakora Emmanuel Mugabe; umukozi muri RICA, yatanze icyizere ko ibiciro bishobora kuzagabanuka, ati: “aka kanya ntabwo twahita tuvuga ngo biramanuka ariko gake gake…niko bizagenda bishira niko bizagenda bimanuka, ariko cyane bishingiye ku giciro cy’ubwikorezi gihari.  

Izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ni imwe mu mpamvu zituma ibiciro kw’isoko bitumbagira bikagira ingaruka ku buzima, aho usanga benshi bavuga ko buhenze kandi naho bakura frw batongezwa umushahara ujyanye no guhenda kw’ibintu ku isoko.

@Kamaliza Agnes/Isango Star-Kigali.

 Apr 4, 2023 - 12:30