Kuba bakorera hafi y'icyanya cyahariwe imikino bibafasha mu iterambere ryabo, ariko ngo hari ibikwiye gukosoka

Abakorera hafi y’icyanya cyahariwe imikino n’imyidagaduro mu mujyi wa Kigali, bavuga ko iki cyanya cyubatsemo Stade Amahoro na Arena kiri kuzana impinduka mu iterambere ry’ubukungu bwabo, ariko na none ngo hari ibikwiye gukosoka.

kwamamaza

I Remera mu karere ka Gasabo, mu cyanya cyahariwe imikino n’imyidagaduro mu mujyi wa Kigali, ni hamwe mu hantu hasurwa n’abo mu ngeri zitandukanye barimo n’abanyarwanda bajya kuhashakira ibyishimo haba mu muziki, mu mikino nka Football, Basketball n’ibindi.

Abahafite ibikorwa, bemeza ko kuva iki cyanya gitangiye kuvugururwa no gutezwa imbere, n’ubwo bagifite inzitizi ariko hari impinduka babonye ku iterambere ryabo n’ibikorwa byabo.

Umwe ati “abantu baba bahaciye ni benshi kandi banareba bakanabaza tukabasha kumenyekanisha ibikorwa byacu kandi benshi baba ari n’abanyamahanga, iyo umukino ugiye gutangira cyangwa urangiye ntabwo twabura abakiriya, ikintu twasaba nuko mu gihe bafunze imihanda kugirango abanyamaguru babashe gucaho bajya batumenyesha, hari igihe uba witeguye ko uri bukore ugasanga bafunze umuhanda”.

Undi ati “mu gihe hari imikino no mu gihe nta mikino ihari biba bitandukanye , iyo nta mikino ihari aba ari iminsi isanzwe ushobora kubona abakiriya batari benshi ariko iyo hari imikino iyo batashye binjira ari benshi kandi bagura ari benshi, iyo habayeho ko abakiriya ba mu gitondo imihanda yabafungiyeho bataraza biragorana no kuboherereza aho bari nabyo bikagarona, iyo hagiye kuba umukino nka saa munani umuhanda utangira gufunga saa yine, bagiye babitubwira nk’abantu duturiye ku muhanda turi mu bikorwa bya burimunsi bajya batumenyesha ”.

Abasesengura iby’ubukungu, bemeza ko guteza iterambere ry’igihugu ritagomba gusigana no guteza imbere ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro, kuko bigira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha igihugu.

Prof. Kabera Callixte impuguke mu bukungu ati “ni ubukire buba bwaje mu gihugu, visit Rwanda igera kure abantu bakaba bazasura u Rwanda bakaza mu nama zitandukanye, ibyiza u Rwanda rukora bikagaragara n’igihugu ubwacyo kikagira izina iryo zina rikagera kure”.

Inyubako ya Kigali Arena imaze guhanga imirimo ibihumbi 16 ku Banyarwanda binyuze mu bikorwa iyi nyubako yakira.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali    

 May 27, 2025 - 10:21