Komisiyo y’igihugu y’amatora iravuga ko imyiteguro y’ahazatorerwa igeze hejuru ya 90%

Mu gihe habura iminsi micye ngo abanyarwanda binjire mu matora, komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko imyiteguro y’ahazatorerwa igeze hejuru ya 90%. Abaturage bo bemeza ko bamaze kwitegura neza ikibura ari uko umunsi nyirizina ugera.

kwamamaza

Ni iminsi ibarirwa ku ntoki ibura ngo umunsi nyirizina w’amatora mu Rwanda ugere, abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu bagaragaza ko kuruhande rwabo imyiteguro bayirangije ikibura ari umunsi w’amatora gusa.

Umwe ati "amatora turayiteguye neza cyane, abaturage bose bariteguye ahubwo itariki niyo itinze kugera, hari abo twabonyemo imigambi myiza kuko tujya ahantu hose bagiye kwiyamamariza kugirango twumve imigabo n'imigambi yabo".

Undi ati "dusa nkaho twabisoje uwo tuzatora turamuzi , kuwa mbere hatinze kugera". 

Mu kiganiro yagiranye n’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru(RBA), Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Charles Munyaneza, yemeza ko imyiteguro ku ma site y’itora mu gihugu hose irimo igana ku musozo.

Ati "hamaze iminsi hategurwa ayo ma site hashyirwaho ibyangombwa, harimo hararebwa ibijyanye n'isuku, harimo hararebwa imihanda igera kuri ayo ma site kugirango yaba imodoka zihageza ibikoresho, yaba ndetse n'abatora bazashobore kuhagera mu buryo bworoshye harimo by'umwihariko n'abafite ubumuga, yaba ibikoresho yaba ahazatorerwa hose hamaze kumenyekana, mu Rwanda ibikoresho by'itora turashaka kubitwara kuva ku itariki 12  kugera itariki 13 bikaba biri mu karere bikava mu turere bijya mu mirenge kuburyo itariki 14 bitarenze saa kumi nimwe za nimugoroba bizaba byageze kuma site yose tuzatoreraho".  

Ku ruhande rw’abayobozi mu nzego zibanze, bavuga ko bitewe nuko umunsi amatora azaberaho azaba ari n’umunsi w’ikiruhuko, bitanga icyizere ko ubwitabire buzaba buri hejuru.

Bizimungu Ismail, umujyanama mu nama njyanama y’umurenge wa Gitega ati "abaturage barashaka gutorera ahantu heza, umuturage ari kuvuga ati n'intebe arayizana, bari kuzana uduseke kugirango badutegure ahantu haze kuba hasa neza, hano harimo n'itente ni abaturage bayizanye kugirango baze kuyitegura hano haze kuba hubatse uruhimbi, bifuza ko uzajya uza wese azajya abona aho yicaye hasa neza".      

Jean Paul Nizeyimana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibaza, mu murenge wa Kacyiru nawe ati "abaturage igikorwa barakizi byumwihariko ku itariki 15 z'ukwezi kwa 7 uzaba ari umunsi w'ikuruhuko biraduha icyizere ko uriya munsi abaturage dushobora kuba dukeneye kuri lisiti kuri site y'itora tuzababona".   

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe taliki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga, naho mu Rwanda ni taliki 15 Nyakanga, mu gihe taliki 16 Nyakanga hateganyijwe amatora mu byiciro byihariye mu myanya y’Abadepite aribyo abagore, urubyiruko, n’abafite ubumuga.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jul 12, 2024 - 09:15