
Kirehe: Yabyutse asanga insina nyinshi zirambitse ku muryango
Sep 14, 2024 - 08:53
Abantu bataramenyekana biraye mu rutoki rw'umuturage wo mu mudugudu w'Umutuzo akarere ka Kirehe batemagura insina zigera kuri 11, abyutse asanga bazizengurukije umuryango w'urupangu rwe.
kwamamaza
Ubu bugizi bwa nabi bwo gutema insina z'umuturage bwabereye mu mudugudu w'Umutuzo akagari ka Bisigara mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe, aho abantu batazwi bikingiye igicuku barazitemagura barangije bazirambika ku muryango w'urupangu rwa nyirazo, babikora nk'abataka ahagiye kubera ubukwe.
Kagaba Jean de Dieu watemewe urutoki asobanura iby'ubu bugome yakorewe ndetse anagaragaza ko hari uwo acyeka bari basanzwe bafitanye ibibazo.
Ati "nabyutse mu gitondo nkibona insina zanjye ziri hanze mpita nkubitwa n'inkuba mpita nirukankira munzu mbwira umugore ati uzi ko batwishe batubuze, yaje asanga batemye insina, insina batemye aha bazishyize ku gipangu iwanjye ku marembo, ni abantu bameze nk'ibyigomeke barabafunga bakongera bakagaruka, ndasaba ubuvugizi ku nzego z'umutekano ko bamfasha kuko ibyo nagatungishije uru rubyaro babishyize hasi".
Abaturanyi ba Kagaba watemewe insina, bavuga ko ibyakozwe n'aba bantu batazwi byo kwirara mu rutoki bagatemagura insina bigaragaza ko bashakaga nyirazo kugira ngo ariwe batema, bityo bagasaba ko abakoze ibi bashakishwa bakabiryozwa dore ko hari n'abacyekwa bari basanzwe barigize ibihiza mu mudugudu.

Umwe ati "niyo asohoka nawe bari kumwica, aya makimbirane bafitanye ureba byasiga umuntu amahoro".
Undi ati "aba bantu barakabije, umuntu arazirika agahene bakakazitura nanjye baherutse kuyinyiba, turasaba ko badukiza aba bantu bakatuvamo".
Umuyobozi w'akarere ka Kirehe Rangira Bruno, avuga ko ubwo bugizi bwa nabi bwakorewe Kagaba bwo gutemerwa insina babimenye, bityo ngo umwe mu bacyekwa yafashwe ashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo akurikiranwe, ngo n'ahamwa n'icyaha azaryozwa ibyo yangirije.
Ati "amakuru twayamenye ko mu rutoki rwa Kagaba abantu bataramenyekana batemye insina mu rutoki rwe bazizana ku rugo rwe, inzego dufatikanya nazo z'umutekano zirimo zirabikurikirana, ni iperereza rigikomeza, hararebwa abantu batandukanye, umwe bari basanzwe bafitanye urubanza bagiranye nawe arimo ararebwa".
Abakekwaho ubugizi bwa nabi bwo gutema insina za Kagaba wo muri Mushikiri harimo uwitwa Manizabayo Elisa bari basanzwe bafitanye, aho baburanye mu nkiko maze uwo Manizabayo agatsindwa aho kwemera ibyavuye mu nkiko akaba yari agishaka kwihorera, ari naho abaturage bahera bamushyira mu majwi ko ari mu batemye insina zisaga 11 za Kagaba.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kirehe
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


