Kirehe: Kutagira imashini zigezweho bituma abakorera ububaji hafi y'inkambi ya mahama banengwa 

Abakorera umwuga w'ububaji hafi y'inkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, bavuga ko kuba badafite imashini zigezweho zitunganya imbaho bituma ibyo bakora binengwa n'abakiriya. Basaba ko bafashwa kubona ubushobozi bwo kuzigura. Icyakora Ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe buvuga ko bugiye kubahuza n'imishinga itanga inkunga ku bikorera.

kwamamaza

Ubusanzwe abakorera umwuga w'ububaji hafi y'inkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe biganjemo urubyiruko. Bagaragaza ko bagerageza gukora ibikoresho biva mu mbaho bakabigurisha ariko nubwo bakora, ngo bagorwa no gukora ibigezweho kuko babikora mu buryo bwa gakondo.

Bavuga ko ibyo babiterwa no kutagira imashini zitunganya imbaho mu buryo bugezweho, ku buryo hari n'abakiriya baza kugura ibyo bakora ariko babireba bakabigaya bigatuma bahomba abakiliya.

Ubwo baganiraga n'Isango Star, umwe yagize ati:" umukiliya araza akavuga ati' ibi bintu bite? bikozwe n'umuhoro! Nta mashini mugira ituruna mugira inaha?' Ugasanga ni imbogamizi turayibuze. Urabona nk'ubu ndi gukora gutya, biravuna kandi ugasanga ibintu ntabwo bikeye neza. Muri make harimo imbogamizi kuko dukora ibintu bidafite umucyo kandi iterambere tugezemo tugomba kugira ibintu byiza gusa."

Ababaji basaba ubuyobozi kubatera inkunga cyangwa bukabaguriza amafaranga bakabasha kugura imachini zitunganya imbaho, kugira ngo bakore ibikoresho bigezweho nuko bajye bishyura buhoro buhoro.

Umwe ati:" bakaduha imashini yoza, imashini ituruna twakwiteza imbere."

Undi ati:" aho iterambere rigeze turashaka gukora ibintu bifite umucy."

'Amafaranga make twaba dufite, urebye batuguriza uko tukishyura buhoro buhoro itewe nuko byagenze."

Rangira Bruno; Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, avuga ko hari imishinga itera inkunga abakora ubucuruzi n'ubukorikori ikabafasha kubona ibishoro. Avuga ko n'abakora umwuga w'ububaji bagiye kubafasha bakabahuza nayo mahirwe nuko bakabasha kugura imashine z'ububaji zigezweho.

Ati:" nk'umushinga dufite 'Njya mbere', aho dufasha abakora ubucuruzi barimo abafatanyije n'impunzi kugira ngo babone inguzanyo mu buryo bworoshye no kwibishyurira izo nguzanyo. Uwo ni umushinga w'imashini zo gukata imbaho ni umushinga mwiza. Icyo nabivugaho ni uko tugiye kubegera turebe yuko twabahuza nayo mahirwe yo kubona izo nguzanyo mu buryo bworoshye."

Abakora umwuga w'ububaji hafi y'inkambi ya Mahama bagera ku bantu 10. Kubera kutagira imashini zigezweho zitunganya imbaho, bituma birwanaho bakajya kuzitunganyiriza i Nyakarambi, aho bakora urugendo rw'amasaha ane kugenda no kugaruka.

Bitewe nuko ari kure, usanga bacika intege zo kujyayo bakabikora uko babonye ari nayo mpamvu biba bisa nabi.Basanga umuti wa byose ari uko baterwa inkunga bakagura imashini zabo.

@Djamali Habarurema/ Isango Star- Mahama-Kirehe.

 Feb 19, 2025 - 14:39