
Kirehe: ikibazo cy’abamaze imyaka 8 basiragira ku ngurane z’imitungo yangijwe ntikirahabwa umurongo
Sep 26, 2024 - 13:03
Hari abaturage bo mu kagari ka Nyagasenyi ko mur’aka karere bavuga ko bamaze imyaka umunani basiragira inyuma y’ingurane z’imitungo yabo yangirijwe n’ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi. Basaba ko bayihabwa kuko igihe gishize ari kinini. Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buvuga ko buzabegera bukumva ikibazo cyabo nuko kigahabwa umurongo kuko hari n’ibindi by’ingurane byakemuwe.
kwamamaza
Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Nyagasenyi ko mu murenge wa Gahara wo mu karere ka Kirehe bavuga ko, mu myaka itandukanye, mu mirima yabo hagiye hanyuzwa umuyoboro w’amashanyarazi ndetse ibikorwa byo kuwuhanyuza byangiza imitungo yabo iranabarurwa ariko bategereza ko bishyurwa amaso ahera mu kirere.
Ubwo baganiraga n’Isango Star, bagaragaje ko ikibazo cyabo bakigejeje ahantu hatandukanye ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
Umwe yagize ati: “narabaruwe muby’ingurane 2016 nuko abandi barayabona ariko njye sinayabona! Ariko nari narasohotse ku rutonde. Ni ibihumbi 500 n’uduceri dukeya. Yari ingurane y’ishyamba kuko bararitemye banyuzamo intsinga nuko ntegereza ingurane ndayibura.”
“ Nyibuze nuko ndavuga ngo noneho ndabariza hehe?! No ku karere nagiyeyo igihe kinini. Nshuragira mu nama zose zibaye nkakivugamo.”

Undi ati: “ banyononeye ikawa nuko barazitema…banyandikira ingurane ihwanye n’ibihumbi 307 none nta faranga na rimwe nabonye kandi abandi babonye ingurane zabo.”
Abaturage barasaba ko bakishyurwa amafaranga babariwe kugira ngo bayifashishe biteza imbere kuko igihe bamaze bayategereje ari kinini.
Umwe ati: “ icyo nasaba ni uko mwankorera ubuvugizi kugira ngo nanjye mbone amafaranga yanjye.”
Undi ati: “ icyo nifuza ni uko nabona ingurane y’ibintu byanjye byononekaye.”

Rangira Bruno; Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, avuga ko ibibazo by’abishyuza ingurane z’ibyabo byangirijwe n’ahanyuze ibikorwa remezo byagiye bikemurwa nuko abaturage barishyurwa. Avuga ko abasigaye ari abo basangaga bafite ibibazo by’uko abanditsweho imitungo badahari.
Yongera ko niba abo mu kagari ka Nyagasenyi muri Gahara batarabona ingurane zabo, ubuyobozi bugiye kujya kubareba maze ibyo bibazo bikemurwe.
Yagize ati: “tugenda tubona caise z’abantu bamwe na bamwe: kuba bari hanze badashobora kuzuza ibyangombwa nibyo bigenda bikemurwa. Turimo turabikurikirana turebe kuko mu kwezi gushyize twagiye tureba caise zose zagiye zisigara. Tuzanabishakira kugira ngo bive mu nzira, (…) ariko mu rwego rwo kuvuga ngo izari zuzuye, nta birarane twari dufite.”
Mu mwiherero w’abayobozi b’intara y’Iburasirazuba wabaye mu mpera z’ukwezi kwa Kanama (08), Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasabye abayobozi b’uturere gukemura ibibazo by’ingurane bikunze kugaragara kuko iyo bidakemuwe neza bidindiza iterambere ry’abagombaga kuzihabwa.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kirehe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


