Abaturage batewe impungenge n'impapuro zifite umwanda zipfunyikwa mo ibiribwa

Bamwe mu baturage baravuga ko batewe impungenge n'impapuro ziba zanduye babapfunyikiramo ibiribwa, bagatinya ko zabanduza indwara. Nimu gihe abacuruzi bo bavuga ko izi mpapuro zihendutse kurusha izujuje ubuziranenge.

kwamamaza

Iki kibazo cyagaragaye nyuma y’icibwa ry’ikoreshwa ry’amashashi mu Rwanda bitewe nuko zangizaga ibidukukuje. Icyo gihe hagiyeho ibipfunyika bikozwe mu mpapuro za kaki, nyamara haje kwanduka abapfunyika mu mpapuro zisanzwe zanditseho, bigaragara ko zakoreshejwe.

Bamwe mu bacuruzi bavuga ko kuba basigaye bakoresha bene izo mpapuro bapfunyikamo ibiribwa ari uko zihendutse kandi ko ugasanga iyo umukiliya aguze ikintu atishyura n'icyo bari bumupfunyikiremo.

Umucuruzi umwe yagize ati:"Anvellope za kaki ziba zihenze ariko iz'umweru ziba zihendutse. Bajya bafunga Anvellope 30, udutoya cyane tukatugura ku mafaranga 250. Kaki zo tugura ku biro. Ikiro cy'udutoya kiba kigura 2300Frw."

Undi ati:" Gupfunyika muri kaki biterwa n'ibyo ahashye. Ntabwo yahaha ikintu cy'amafaranga 100 ngo umupfunyikire muri Anvellope ya 50 Fr, aho waba uri guhomba. Ushyira muri ya yindi y'impapuro. Kugira ngo bigende neza ni uko igiciro cya Anvellope za kaki cyajya hasi kugira ngo n'umuguzi agende yishimye, n'ugurisha asigare adafite impungenge z'uko atanga ibintu mu gihombo."

Ku rundi ruhande, bamwe mu baturage barinubira ikoreshwa ry’izi mpapuro, ngo kuko aba ari umwanda bari gupfunyikirwamo kandi bakanduriramo indwara runaka.

Umwe ati:"Urakareba ukabona gafite umwanda, ulabona kararushye, mbese bigaragara ko kakoze. Hari ubwo umucuruzi akubwira nabi ngo wingora! Iyo umubwiye ngo 'Ese ko iki kintu umpaye kitameze neza, iyi amballage ko mbona isa n'iyakoze kandi iriho umwanda, bite?' Ngo genda ugure iyindi wifuza niba udashaka..."

Undi ati:" Nizo badupfunyikiramo buri gihe. Ni ikibazo gikomeye,  mba mvuga ko harimo n'indwara. Iriya karamu, mvuga ko yaduhumanya kuko akenshi nabonye ziriya mpapuro ziba zanditseho."

Impapuro zikoreshwa muri ubu buryo ziba zirimo izavuye mu bigo by'amashuri, izo mu biro ndetse abaturage baba bavuga ko uretse ibiba byabditsweho haba hariho n'imyanda itaboneshwa amaso.

Umuturage umwe ati:"N'abakoze Anvellope nabo baba barashyizeho indi myanda! Noneho kugira ngo zijyemo irindazi cyangwa ikindi kintu cyo kurya nk'ubunyobwa ntiwajya kubuteka ngo ubanze ubwoze, ni ugushyira mu isafuriya ugateka."

BAMURAGE Olivier; umukozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), avuga ko abaguzi bafite uburenganzira bwo kutemera izo mpapuro kuko zitemewe.

Yagize ati:"Amabwiriza y'ubuziranenge ashyirwaho n'ikigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge asaba ko ibiribwa bipfunyikwa mu bikoresho byujuje ubuziranenge, bitarimo ibyagira ingaruka ku buzima bw'umuguzi kandi bwemewe n'amategeko."

Ku kijyanye n’igiciro cya envelope za kaki, avuga ko kuri ubu hari kongerwa ubwinshi bwazo nk'ibizagabanya n’ibiciro.

Ati:" ku bijyanye n'igiciro cya Anvellope zuzuje ubuziranenge byo birumvikana. Iyo ikintu gifite agaciro, no mu mafaranga biba bigomba kwiyongeraho. Buri mwaka, uko imyaka igenda yegera imbere, abakora izo Anvellope baba benshi. Bariya bantu babikora ni ukwirengera bimwe bisanzwe kugira ngo bunguke n'amafaranga menshi."

Ubu buryo bwo gupfunyika butujuje ubuziranenge bukunze gukoreshwa bapfunyika ibishyimbo bitetse, umunyu, amandazi, ubunyobwa, imigati n’ibindi bintu byaguzwe ariko bito cyangwa bitaremereye.

@INGABIRE Gina/ Isango Star-Kigali 

 Jun 16, 2025 - 12:09