Ngororero: Shisha kibondo yiswe shisha bwana kubera kunyobwa n'abagabo

Abaturage bo mu murenge wa Matyazo baravuga ko bahangayikishijwe nuko ifu ihabwa abana bakomoka mu miryango itishoboye ya Shisha kibondo irikunyobwa n’abantu bakuru kugeza ubwo bayihinduriye izina bakayita Shisha Bwana.

kwamamaza

Ugikandangira mu mudugudu wa Kaseke mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero, ukifuza kumenya amakuru y’ifu ya shisha kibondo usanga yaramaze guhindurirwa izina.

Iyi shisha kibondo ngo yamaze kwitwa shisha bwana bitewe nuko ikundwa n’abagabo kandi nabo ikabayoboka, bamwe mu bagore bavuga ko bahisemo kuyita gutya kuko abagabo bayikunda, abandi bakavuga ko bitashoboka ko bayiha abana gusa ngo biyimire abagabo.

Nubwo hari bamwe mu bagabo banenga iyi myitwaririye ya bagenzi babo yo kunywa igikoma cyagenewe abana ngo kibakure mu mirire mibi, hari n’abandi bagabo baha muganira ,mwahuza urugwiro bakakubwira ko  batumva neza impamvu bakimwa kuri iki gikoma ngo nyamara nabo kibayoboka.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Bwana Nkusi Christophe, avuga ko iyi myitwarire y’abagabo bari kunywa igikoma cy’ifu igenerwa imiryango itishoboye ngo bibakurire abana mu mirire mibi ntawe uyishyigikiye impamvu ngo igiye gutuma bongera ubukangurambaga kugirango ihabwe abo yagenewe.

Yagize ati “ibigenewe abana ntabwo iba igenewe abantu bakuru, ariko ahagaragara iki kibazo cy’uko wenda ishobora kuba ikoreshwa n’abapapa ntabwo byaba aribyo, icyo dushishikariza nk’ubuyobozi bw’akarere ni ukubwira aba babyeyi ko igomba gukoreshwa ikagaburirwa abana”.

Ngo kuba iyifu ya Shisha kibondo y’agenewe abana bato iri kunyobwa n’abagabo ibyanatumye ihindurirwa izina ikitwa shisha bwana muri aka gace, nibyo hari abavuga ko byagakwiye guhinduka bihereye kuri banyiri ubwite bakumva neza uburemere bwo kwitangira abana babo kugirango bakure neza, ibi kandi bikanashimangirwa n’abavuga ko iyi fu ikwiye kugenerwa abana yagenewe.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana Isango Star mu karere ka Ngororero.

kwamamaza

  • ka
    ka
    Ariko ubundi umuntu utari wowe akugaburirira umwana gute? Umuco waracitse pe. Jye umwana nabyaye nzamuhigira kugera ku mwuka wa nyuma nibiba ngombwa nzamucira inshuro nta kinegu ariko undi wese azamugaburira ntakiriho. Murakoze
    2 years ago Reply  Like (0)

 Nov 30, 2022 - 14:00