
Abafite ubucuruzi bw'utubari Nyabisindu basabwe kwimuka gitaraganya, umujyi wa Kigali hari icyo ubivugaho
May 5, 2025 - 08:22
Abakorera ubucuruzi bw’ibinyobwa birimo ibisembuye muri Nyabisindu mu murenge wa Remera akarere ka Gasabo, barasaba inzego zibishinzwe kubaha umwanya wo kwitegura bakimura ubucuruzi bwabo nyuma yo gusabwa kwimuka igitaraganya bitarenze iminsi icumi ibyo bo bafata nko kudateguzwa.
kwamamaza
Abakora ubucuruzi mu gace ka Nyabisindu, bafite ubwoba bwinshi, ni ubwoba buje nyuma y’uko basabwe kwimura ibikorwa byabo bakabijyana ahazwi nko ku Gisimenti, ibyo bo bavuga ko bitanyuze mu mucyo kuko ari icyemezo gitunguranye, cyamaze no kubashyira mu bihombo.
Umwe ati "ibihombo birahari kubera ko inzoga ziraparitse ntabwo turi kuzitanga kandi nyiri nzu nawe arishyuye, ndajya gukuramo izo nzoga ngo inzu nyimuhe inzoga nzishyire he? ni igihombo gikabije, abana bararya bate?"
Undi ati "inzoga wakonjesheje ukazikura muri firigo zamaze gufata ubukonje zirapfa, hari ibibazo bitandukanye umuntu aba afite nk'inguzanyo, hari amadeni aba ari hanze batakishyura babona ukinze, byibura bakongeraho nk'iminsi 10".
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ntibwemeranya n’aba bacuruzi, buvuga ko bahawe umwanya uhagije wo kwitegura kwimuka.
Emma Claudine, Umuvugizi w’umujyi wa Kigali ati "ikibazo kimwe dufite gikomeye nuko abantu iyo umuntu ari kubabwira ibintu bari gukora bitemewe buri gihe bavuga ngo hari n'abandi bari kubikora, Nyabisindu abantu bacuruza utubari bakaducururiza mungo basanzwe banabamo zitemerewe no kuba zacururizwamo utubari, bakaba bafite umwanda, bakanongeraho n'urugomo, ni twa tubari usanga aho kugirango twitwe ko ari utubari duteza umutekano mucye".
"Hari ibintu byinshi bishobora gutuma umuntu umuha igihe gito, niba ibintu birimo urugomo biba byatangiye kuba ibindi bindi, niba ibintu birimo isuku nkeya ibyo nabyo biba bimaze kuba ibindi bindi, hari ibintu byinshi bishobora gutuma umuntu umuha igihe gito cyangwa se byanaba ngombwa ugahita umufungira aho kugirango umuhe igihe runaka".
Umujyi wa Kigali, uvuga ko kuba barasabye abakorera muri Nyabisindu kwimura utubari binajyanye no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi bityo ko no mu bindi bice iki gikorwa kizageramo.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


