Kigali:Ababyeyi n’abarezi barashima impinduka zashyizwe mu masaha yo kwiga ku banyeshuli.

Ababyeyi n’abarezi bo mu mujyi wa Kigali baravuga ko hari impinduka zigiye kugaragara mu myingire y’abana. Ni nyuma yaho inama y’abaminisitiri iherutse guterana ikemeza umwanzuro ugena ko abana bazajya batangira amasomo saa mbiri n’igice za mugitondo bitandukanye nuko bayatangiraga bazindutse saa moya za mugitondo.

kwamamaza

Igihe umunyeshuli yatangiraga amasomo saa moya za mugitondo byatumaga yiga amasaha 9 ku munsi, ariko  mu minsi iri imbere siko bizaba bimeze, kuko azajya yiga amasaha umunani gusa.

Ni nyuma yaho inama y’abaminisitiri iherutse guterana yemeje ko amasomo mu ishuli azajya atangira saa mbiri n’igice za mugitondo agasozwa saa kumi n'imwe z’umugoroba.

Ni impinduka zakozwe mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi. Ndetse ku ruhande rw’abarezi nabo bagaragaza ko ibi hari impinduka bizazana kuko kuba amasaha yigijwe imbere bizatuma abanyeshuli bose bazajya batangirira rimwe amasomo.

Rusazandekwe Antoine; umuyobozi w’ishuli rya Groupe scolaire Epa St Michel, yagize ati: “Yego, twatangiraga kare ariko harimo ikintu cyo kuvuga ngo abana barazinduka bakaba banakererwa kuko harimo abiga bugufi n’abaturuka kure…ariko hagati aho kuba barabitekereje hari ibyo bishobora kuzahindura mu myigire no mu buryo bwo kuba abana baba bageze mu mashuli, bose bakiga.”

 “ nubundi yari amasaha menshi yo kwiga, yari amasaha 9 none niba yagabanyutse akaba 8 hari icyo bihindura  mu buryo bwo kwiga.”

Ku ruhande rw’ababyeyi nabo ntibajya kure yuko hari impinduka zizagaraga mu myingire y’abana babo.

Ibi babishingira ku kuba abana bazajya babona umwanya uhangije wo kuruhuka.

Umwe yagize ati:“Twasanze ari cyiza kuko icya mbere tubona ko mu ngo abana benshi bakunze kuryama batinze  kuko hari igihe ababyeyi bava mu kazi batinze, abandi bakajya mu mashuli nimugoroba noneho abana bakarangara ndetse abakozi ntibabiteho  noneho bigatuma baryama batinze kandi bikabasaba ko bazinduka mu gitondo cya kare.”

“ Wareba ukabona abana bari kugenda bafite iminaniro kandi iyo ninaniro bagahita bayinjiza mu ishuli ndetse mwarimu agahita atangira no kubaha amasomo! Urumva aho ntibyinjira neza, ariko igihe bagiye muri ayo masaha baza mu mutwe baruhutse.”

Undi ati: “ icyo byafasha ni ku bana batoya bariya a materinelle kuko uba ubona ko harimo no kubangamirwa cyane igihe bazindurwa igicuku. Ariko abari basanzwe bamenyereye ubwo buzima ntacyo bitwaye bakomeza bakabikora.”

Uyu mwanzuro watowe, bitegenyijwe ko uzatangira gushyirwa mu bikorwa guhera muri Mutarama (1) ku mwaka utaha w’2023.

@ Uwe Herve/Isango Star-Kigali.

 Nov 15, 2022 - 12:32