
Kigali - Ruriba: Basenyerwa n'amazi ava mu kibuga cyo kwigishirizamo ibinyabiziga
Oct 29, 2024 - 08:58
Abaturiye ahari gusizwa ikibuga cyo kwigishirizamo ibinyabiziga giherereye mu kagari ka Ruriba mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, barasaba inzego z’ubuyobozi kubarenganura bakishyurwa imyaka yabo yatembanywe n’amazi aturuka muri icyo kibuga kuko atafashwe ngo ahabwe inzira none uko imvura igwa arushaho kubasenyera no kubatwarira imyaka bahinze.
kwamamaza
Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Ruharabuge mu kagari ka Ruriba mu murenge wa Kigali, bavuga ko bahangayikishijwe n’amazi aturuka ahari gusizwa ikibuga cyo kwigishirizamo ibinyabiziga maze agashoka mu mirima agatwara imyaka adasize n’ubutaka, batakamba basaba ko ayo mazi yafatwa kuko bafite impungenge ko azabasenyera.
Umwe ati "ikibazo mfite baraje barahasiza bahashyira ikibanza cy'ikubuga cy'imodoka niho amazi ari kuva ahantu hose yaramennye nta kintu nzasarura".
Undi ati "amazi aratubangamiye, byari nk'umugezi uhurura yinjira munzu mo imbere umuntu wari uharyamye amazi yamusanzemo arasohoka hari ikidendezi munzu".
Emma Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’umujyi wa Kigali avuga ko ubuyobozi mu nzego zibanze zigiye gukorana no kuvugana hakarebwa icyakorwa cyafasha abo baturage.
Ati "ubusanzwe icyo umuntu yaba ari kubaka icyo aricyo cyose aba agomba gukomeza gufata amazi ye kandi n'ibindi byose akora ntihagire ibindi bikorwaremezo byangiza, mu gihe tubonye ayo makuru turabanza tukagenzura tukareba uko bihagaze tukareba niba aribyo koko hanyuma tukanamenya niba hari icyabikozweho haba nta kintu cyabikozweho hagashakwa icyo gukorwa, turaza kuvugana n'inzego zihari tuze kumenya uko bihagaze".
Mu busanzwe ahari kubakwa inyubako cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose ba nyirabyo baba basabwa gushaka inzira no gufata amazi mu rwego rwo kwirinda guhangana n'ingaruka ndetse n’ibiza bishobora guterwa nayo.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


