
Kigali: Polisi yafashe abagabo 2 bafite urumogi ibiro 31
Aug 10, 2025 - 14:45
Tariki ya 09/08/2025, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwe (ANU) rikorera mu mu mujyi wa Kigali ryafashe abagabo 2, aribo Ngirinshuti Azalias w’imyaka 22 na Ndindirimana Emmanuel w’imyaka 38 batwaye kuri moto ifite purake RC660Z urumogi ibiro 31, bafatiwe mu Murenge wa Rusororo, akagari ka Kabuga ya 2, Umudugudu wa Bwiza.
kwamamaza
Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage ko aba bagabo bakwirakwiza urumogi mu baturage bakoresheje moto.
Bakimara gufatwa batangaje ko urumogi barukuye mu Karere Ka Kirehe aho rwinjiriye ruvuye mu gihugu cya Tanzania bakaba bari barutwaye mu karere ka Muhanga aho bari barushyiriye uwabahaye akazi ko kurutwara akabaha ibihembo.
Ndindiriyimana niwe ny'iri moto akaba ayikoresha akazi ko gutwara ibiyobyabwenge by'urumogi aho atari ubwa mbere afatirwa mu bikorwa by'ibiyobyabwe, akaba avuga ko iyo uru rumogi arugezayo yari guhembwa ibihumbi 150, aho Ngirinshuti we akaba yarafatiye umufuka kuri moto we, akaba yari buhembwe ibihumbi 50.
Abafashwe n'urumogi bafatanywe bakorewe amadosiye ngo bashyikirizwe urwego rw'ubugenzacyaha RIB, ibikorwa byo gufata abo bakoranaga byatangiye.
Abishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge baragirwa inama yo kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.
Polisi y'igihugu ivuga ko itazihanganira umuntu wese uroga abaturage abaha ibiyobyabwenge, ababikora n'ababitekereza ko bakwiye kurya bari menge kuko bazafatwa kandi bahanwe.
Polisi iributsa abaturage gukomeza kugira uruhare mu gutahura no kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge, batangira amakuru ku gihe bakumira icyaha kitaraba.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n'urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


