Hari abanenga ababyeyi ku myitwarire itari myiza bagaragaza imbere y’abana babo

Mu mujyi wa Kigali, hari abanenga ababyeyi ku myitwarire itari myiza bagaragaza imbere y’abana babo, bavuga ko bashobora kuyikurana. Ku rundi ruhande hakaba abavuga ko umubyeyi agomba gutoza umwana we ibijyanye n’igihe bikaba aribwo busirimu.

kwamamaza

Kimwe mubyo umuntu atandukaniraho n’undi ni umuco, imyifatire ndetse n’imyitwarire, umwe akaba yitwara neza undi akitwara nabi. Nyamara mu mujyi wa Kigali, hari abavuga ko ari ikibazo gikomeye kuba bamwe mu babyeyi barataye umuco ndetse ntibatinye kubigaragariza abana babo, ibishobora gutuma bakurira muri uwo mujyo cyane ko abanyarwanda bavuga ko uwiba ahetse aba yigisha uri mu mugongo.

Umwe ati "hari imico itari myiza umubyeyi aba afite ugasanga ni wa mubyeyi w'umusinzi urara mu kabari, urwana mu rugo ugasanga umutekano ni mukeya, ajya mu bandi bagore ku buryo bugaragara n'abana bakabibona nkuwo nta n'uburere bugaragara aba agomba guha umwana".

Undi ati "umubyeyi iyo afite imyitwarire mibi n'umwana nawe niyo akurana, ukabona umubyeyi afite umwana arajya mu kabari akarara aceza akabona ibyo urimo kwikora nawe ejo azabikora kandi abitoze n'abandi bana birirwana". 

Ku rundi ruhande, hari abahakana uruhare rw’ababyeyi mu myitwarire mibi y’abana, bavuga ko umwana ubwe yivukira ndetse ko kuba umubyeyi yagira imyitwarire mibi bidasobanuye ko n’umwana azaba uko.

Umwe ati "umuntu afata imico ye ntabwo yafata imico yawe, ntiwafata imyitwarire ya Mama wawe kuko abagenda uko ashatse avuga ngo ndi umugore narangije igihe mfite umugabo wanjye, wowe se wakitwara gutyo ufite ubwenge".    

Undi nawe ati "hari igihe umwana ashobora kurusha umubyeyi imyitwarire myiza kuko nabyo birashoboka, umuntu arivukira, ntabwo ari ngombwa ko ibyo umubyeyi akora nawe nk'umwana we ugomba kubikora ntabwo ari itegeko".      

Ubusinzi, ubujura, amakimbirane n'uburaya ni imwe mu myifatire benshi banenga kuri bamwe mu babyeyi bavuga ko uyigira imbere y’umwana birangira nawe ayitoye uko ndetse bakavuga ko iyo umubyeyi atikosoye bibyara izindi ngaruka ku muryango.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Oct 15, 2024 - 09:13